Gashora: Inkuba yatwitse imwe mu nzu z’amacumbi ya hoteli La Palisse

Inkuba idasanzwe yakubise imwe mu nzu y’amacumbi ya hoteli La Palisse iri mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera ihita ishya ndetse na bimwe mu bikoresho bifite agaciro karenga miliyoni 7byari biyirimo birashya.

Ibi byabaye tariki 18/ 3/ 201 mu ma saha ya saa cyenda ubwo hari inkubi y’umuyaga nyinshi n’imvura y’utujojoba. Abari kuri hoteli bumvise inkuba ikubise cyane ndetse babona n’ibishashi by’umuriro nyuma babona imwe mu nzu z’amacumbi ifashwe n’inkongi; nk’uko bitangazwa na nyiri hotel La Palisse, Mukezangabo Augustin.

Abakozi bahise biyambaza ibyuma bizimya umuriro byateganyijwe bahita bahazimya ariko igisenge, frigo, televiziyo, imeza na matelas byari mu byuma byarahiye.

Mukezangabo avuga ko mu gihe iyo mpanuka yabaga kuri hoteli hari abakiliya bagera kuri 200 ariko bose nta wahungabanyijwe nayo. Ibintu byangiritse bishobora kugera hafi ku mafaranga miliyoni 7 ariko ashobora no kurenga kubera igisenge cyahiye.

Impanuka y’inkuba ntabwi iri mu zo ubuyobozi bw’iyo hoteli bwari bwiteze kuko bafite ibyuma birinda inkuba. Kuba rero iyi yahakubise byafatwa nk’impanuka nk’izindi; nk’uko Mukezangabo yakomeje abisobanura.

Yubatse ku nkengero z'ikiyaga cya Rumira kandi amazu menshi yayo asakaje ibyatsi
Yubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Rumira kandi amazu menshi yayo asakaje ibyatsi

Abajijwe niba nta mpungenge afite ko n’ahandi hazashya kubera ko zimwe mu nyubako za hoteli zisakaje ibyatsi mu buryo bw’umurimbo, Mukezangabo yasubije ko hari ibyuma byo kuzimya umuriro bihagije kandi ko Polisi y’igihugu ifatanyije na minisiteri yo kurwanya ibiza bahuguye abakozi ba hotel uburyo bwo kubikoresha ndetse no gukumira inkongi.

Hoteli La Palisse Gashora yubatse mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora ikaba iri ku nkombe z’ikiyaga cya Rumira. Yatangiye gukora mu mwaka wa 2010.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

La Palisse yihangane, mu minsi ishize yagize ikibazo cy’umuntu waguye muri piscine none inzu irahiye. Nafate ingamba zo gushyira ibintu byose mu bwishingizi kandi asenge akomeje kuko kwegamira amafaranga sibyo bitanga garantie! Pole sana

Karahamuheto yanditse ku itariki ya: 22-03-2012  →  Musubize

Turashima Police y’igihugu na MIDIMAR kuko batanze ayo mahugurwa yo kuzimya inkongi z’imiriro. Turifuza ko ayo mahugurwa yegera ku banyarwanda bose.

Murakarama

codace yanditse ku itariki ya: 20-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka