Gashora: Ikamyo ya rukururana yaguye mu ruzi rw’Akagera kubera ibiro byinshi
Inkamyo ikururana yo mu bwoko bwa Actros yari itwaye ifumbire yaguye mu ruzi rw’Akagera, ubwo ikiraro gihuza akarere ka Ngoma n’akarere ka Bugesera cyacikaga.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuwa 14/9/2014, ubwo iyi modoka yambukaga igana i Sake mu karere ka Ngoma ari naho yari ijyanye iyo fumbire yari ipakiye nk’uko bivugwa n’uwari uyitwaye witwa Ndamubanza Patrick.
Agira ati “twe twari tuzi ko iki kiraro gikomeye akaba ariyo mpamvu twahaciye ariko imodoka igeze hagati cyahise gicika maze igice cy’imbere kiba kiguye mu mazi”.
Uyu mushoferi avuga ko bari bavuye mu karere ka Musanze gupakira ifumbire bayijyanye mu karere ka Ngoma mu murenge wa Sake, noneho babona kujya guca mu muhanda wa Kigali – Ngoma ari ukuzenguruka niko guhitamo guca muri uwo muhanda kuko ari uwahafi.

Impanuka ikiba abaturage bari aho bihutiye gutabara kuburyo yaba umushoferi ndetse n’umutandiboyi we bahise borohorwa bakurwamo ari bazima.
Chief Inspector of Police, Bacondo Issa ni umuyobozi w’umusigire wa polisi mu karere ka Bugesera akaba ashimira abaturage uburyo bihutiye gutabara ariko abasaba kwitonda mu gihe kino kiraro kitarakorwa.
Ati “mugomba kujya mu mazi muri mu bwato kandi mwambaye imyenda yabugenewe kuko muri iki gihe cy’imvura amazi afite inguvu kugirango hirindwe impanuka za hato na hato”.
Iki kiraro cyari gifitiye runini abaturage batuye imirenge ya Sake na Gashora. Iyi modoka yari ipakiye toni 50, aho ikimbere cyari gitwaye toni 20 naho ikinyuma kirimo toni 30.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
icyo kiraro gisanwe vuba gifaTIYE RUNINI ABATURAGE.