Gasabo: Umuryango FPR wabonye ubuyobozi bushya
Umuyobozi mushya w’akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, niwe watorewe kuyobora inama nyobozi y’akarere ka Gasabo kagize umujyi wa Kigali, asimbuye Willy Ndizeye uherutse kwgura kuri iyi myanya yombi.
Rwamurangwa yatowe kuri uyu wa gatandatu tariki 17/1/2015, mu matora yabaye aho kuri uyu mwanya yatsinze uwo bari bahanganye Mudaheranwa Regis ku majwi 200 kuri 35.

Rwamurangwa, umuyobozi mushya w’Umuryango FPR mu karere a Gasabo yizeje kunoza imitangire ya serivisi.

Umuyobozi mushya w’Umuryango FPR muri aka karere, yatangaje ko agamije gukosora ibibazo byagaragaraga mu mitangire ya serivsi. Anizeza ko abaturage bazajya babona serivisi nziza kandi batagombye kuyigura.
Mberabahizi Raymond Chrétien, komiseri ushinzwe ubukungu, akaba ari n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Gasabo.
Hanatowe ushinzwe ubukungu mu muryango uwanya watoweho Mberabahizi Raymond, nawe usanzwe wungirije umuyobozi w’akarere ka Gasabo ushinzwe imari n’ubukungu.

Gahire watorewe ku mwanya wa komiseri ushinzwe imibereho myiza y’abaturage asanzwe yikorera.
Undi mwanya wabonye umuyobozi ni ku mibereho myiza aho uwitwa Rose Gahire ariwe watorewe uyu mwanya. Uyu mwanya yawusimbuyeho Uwimana Marie Louise wasezeye ku mirimo ye mu ugushyingo 2014 akaba yari Vice mayor ushinzwe imibereho myiza y’’abaturage mu karere ka Gasabo.

Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|