Gasabo: Ubuyobozi burishimira ibikorwa by’iterambere bikomeje kugerwaho

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buratangaza ko bwishimira muri rusange ibikorwa by’iterambere bikomeje kugenda byiyongera muri aka karere, nyuma y’aho igishushanyo mbonera cy’akarere gishyiriwe ahagaragara.

Aka karere kari ku buso bunini ndetse kakaba gafite n’igice kinini cy’icyaro ugereranyije n’utundi turere tugize Umujyi wa Kigali, kagiye gahura n’ikibazo cy’imiturire inyuranyije n’igishushanyo mbonera cy’umujyi muri rusange.

Ibyo byagiraga ingaruka ku buzima muri rusange, aho wasangaga abenshi mu batishoboye ari abataha muri aka karere, aho abakoraga imyuga itandukanye n’abacururizaga ku dutaro bose basaga nk’ababarurirwa muri aka karere.

Akarere ka Gasabo niko ka mbere gafite ibiro by'akagari byubatse muri etage.
Akarere ka Gasabo niko ka mbere gafite ibiro by’akagari byubatse muri etage.

Ariko nyuma y’urugendo rwari gugamije kureba aho ibikorwa by’iterambere bigeze muri aka karere, kuri uyu wa kabiri tariki 05/02/2013, ubuyobozi bwemeza ko imihigo akarere kihaye iri kugenda igerwaho kubera abantu benshi bakomeje kwivana mu bukene.

Bimwe mu bikorwa byasuwe ni inyubako z’amakoperative, zigizwe n’abahoze bakora ubukorikori n’abakoraga akazi ko gucururiza ku dutaro, bashoboye kwishyira hamwe bakiyubakira inyubako z’ubucuruzi ahazwi ku Gisozi.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye, avuga ko kwishyira hamwe gusa atari cyo bishimiye, ahubwo uburyo imirimo bakoze yashoboye gutanga akazi ku bantu benshi kandi nabo bafite imiryango batunze.

Amazu y'amakoperative akomeje kuzamurwa ku Gisozi hitwaga mu gakinjiro, ubu habaye mu gakiriro.
Amazu y’amakoperative akomeje kuzamurwa ku Gisozi hitwaga mu gakinjiro, ubu habaye mu gakiriro.

Yagize ati: “Nka hariya hari umurenge wa Gisozi ariko tukavuga tuti nibura habereye ibikorwa byo gufasha abantu mu kwiteza imbere ari benshi … kuko ariya makoperative nk’uko mubibona agiye arimo abantu hagati y’ijana, magana abiri ndetse hari n’ahari magana atatu.

Ni ukuvuga ko nka koperative ifite abantu 300 burya iba itunze abantu benshi cyane bagera mu bihumbi”.

Gusa umuyobozi w’akarere ka Gasabo yemeza imiturire ikiri mu kajagari, amazi adahagije, amasoko, amashanyarazi, abatura mu bishanga, biri mu bintu bibabangamira mu iterambere ry’akarere. Ariko akizera ko bakomeza kugenda bahangana nabyo umunsi ku wundi.

Akarere ka Gasabo karizera ko igishushanyo mbonera cyako cyamaze kuzura, kizagafasha guhangana na bimwe muri ibyo bibazo cyane cyane birebana n’ubutaka.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ngaho mukomereze aho,aliko se muragerahe mugifite amatiku no gusebanya hangati yanyu,aliko mayer urabona ukuntu wandagaje mungenzi wawe,,,wowe uzaseba kurusha uzamwihererane umusabe imbazi

kahenge yanditse ku itariki ya: 6-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka