Gasabo: Miliyoni 135 y’amanyarwanda nizo zimaze gukusanyirizwa kubakira Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwakoze igikorwa cyo gukusanya inkunga ya miliyoni 136 z’amafaranga y’u Rwanda yavuye mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa leta, abacuruzi, abanyenganda, abacuruzi b’bikomoka kuri petelori, amahoteli n’abandi bakora imirimo zitandukanye, bakorera muri Gasabo cyangwa bahatuye.

Amafaranga yakusanyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 4/4/2015, ni ayo kugoboka imiryango 48 yatujwe muri muri aka karere mu murenge wa Jabana, ariko bakaba babayeho nabi kandi batuye mu mashuri aho bacucikiranye mu miryango.

Francis Gatare umuyobozi wa RDB n'umucuruzi, Sina Gerrard bari mu baje gutanga inkunga yabo.
Francis Gatare umuyobozi wa RDB n’umucuruzi, Sina Gerrard bari mu baje gutanga inkunga yabo.

Rwamurangwa Stephen, umuyobozi wa karere ka Gasabo, yavuze ko iki gikorwa kigamije gushaka amafaranga yo kurangiza amazu yatangiye kubakwa ataruzura, no kubagurira inka no kubashakira amafaranga yo kwifashisha mu mishinga yo gutangira ubuzima.

Yagize ati’ Mu bimaze gukorwa hamwe n’ibisigaye gukorwa kubijyanye n’amacumbi, kubijyanye no kubagurira inka ndetse n’ubutaka bahingamo ubwatsi bw’izo nka, arimo no kubashakira igishoro cy’umushinga iciriritse bashobora gutangira bakirwanaho ndetse n’ibindi bikoresho byose ibibura bihwanye n’agaciro ka miliyoni 519 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Francois Kanimba nawe yari mu bayobozi baje gushyigikira iki gikorwa muri la palisse Hotel.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba nawe yari mu bayobozi baje gushyigikira iki gikorwa muri la palisse Hotel.

Francis Gatare umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) watanze umushahara we wose w’ukwezi, yavuze ko mu by’ukuri nta Munyarwanda wari ukwiye kubaho muri ubwo buryo, kuko ubuyobozi bw’igihugu bushishikariza Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo.

Ati ”Abanyarwanda tugomba kwishakamo uburyo bwo gufasha bene wacu , abaturage bacu, tubona ko bagikeneye kwiteza imbere, mu by’ukuri ntabwo twategereza ko ibintu bikorwa na leta cyangwa se abaterankunga bo hanze kandi natwe twifitemo ubushobozi.”

Sen. akaba n'umuyobozi wa kaminuza ya ULK Dr. Rwigamba Balinda.
Sen. akaba n’umuyobozi wa kaminuza ya ULK Dr. Rwigamba Balinda.

Umushinga wo gukusanya inkunga uhagaze miliyoni 700, ariko hamaze kuboneka agera kuri miliyoni 200.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo yatantangaje ko kuri uyu wa gatandatu bakoze inama ahantu hatatu hatandukanye, iya mbere yabereye kuri Hotel Lemigo abantu 60 batanze amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 85, abari kuri Sport View hotel bagera kuri 60 nabo batanga miliyoni 10, naho abari kuri Lapalisse i Nyandungu bageraga ku 120 batanga miliyoni 40.

umuyobozi w'akarere ka Gasabo.
umuyobozi w’akarere ka Gasabo.

Biteganyijwe ko ukwezi kwa gatandatu kuzarangirana no kubaka amazu yo kubamo naho ukwezi kwa 12 kukarangira igikorwa cyose muri rusange cyarangiye n’amafaranga yakoreshejwe ibyo yagenewe.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka