Gasabo: Batangije Ukwezi kw’Imiyoborere bataha ibigo bibiri by’amashuri

Ukwezi kw’imiyoborere kwatangiye ku rwego rw’igihugu mu Kagari ka Mvuzo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo kuri uyu 18 Werurwe 2015, bataha ibigo bibiri by’amashuri.

Ibigo batashye ku mugaragaro harimo n’icyigisha imyuga cyubatswe na WDA mu Kagari ka Nyagasozi mu Murenge wa Mvuzo ndetse n’Urwunge rw’Amashuri rwa Bumbogo rwubatse mu Kagari ka Mvuzo muri uwo murenge.

Ikigo cy'imyuga cya Bumbogo cyubatswe n'Ikigo gishyinzwe ubumenyi ngiro, WDA.
Ikigo cy’imyuga cya Bumbogo cyubatswe n’Ikigo gishyinzwe ubumenyi ngiro, WDA.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yavuze ko muri uku kwezi bazibanda kugukangurira abaturage kuko ari wo musingi wo kwigira.

Yagize ati ’’ Tuzakangurira abaturage umuco wo kwizigamira kugira ngo bibe ishingiro nyaryo ryo kwigira, kuko ntabwo umuntu yakwigira atazigama.’’

Ngo bazakomeza kandi gahunda yo gukaza umutekano wabo bifashisha irondo ry’ababigize umwuga, kuko ngo bizwi neza ko umutekano ari wo shingiro ry’iterambere rirambye.

Mu bindi bazakora mu Kwezi kw’Imiyoborere ngo harimo gushishsikariza abaturage kunoza imiturire bava mu manegeka cyangwa se ahariho hose hatuma bahura n’ibiza, bitabira kubaka amazu ajyanye n’ igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, ndetse bakaba bazanafatanya n’abaturage gukomeza kubaka ibikorwa remezo birimo gukwirakwiza umuriro, amazi n’imihanda.

Bataha Ikigo cy'Ubumenyi Ngiro cya Bumbogo.
Bataha Ikigo cy’Ubumenyi Ngiro cya Bumbogo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidele, wari umushyitsi mukuru, yavuze ko uko Abanyarwanda bagenda bunguka ibikorwa by’iterambere bivuye mu maboko yabo, bishimangira imiyoborere myiza iganisha mu murongo wo kwigira.

Yagize ati ’’ Imiyoborere myiza abanyarwanda duhora tuvuga, ni imiyoborere ishingiye ku bikorwa biteza imbere kandi bizana kubaho neza kw’Abanyarwanda.’’

Mayor Ndayisaba yashimiye abaturage ba Bumbogo ko bakomeje kugira uruhare mu miyoborere myiza yabo, abibutsa ko imiyoborere myiza irangwa no gushyira abana mu ishuri bakiga, gukora ukabona ikikubeshaho no kugira amahoro n’umutekano bigufasha gukora ugatera imbere.

Yakomeje abasaba gukomeza ubufatanye muri byose kugira ngo bakomeze kubungabunga ibyagezweho, anabizeza ubufatanye kugira ngo iterambere ndetse n’imiyoborere myiza ikomeze kwimakazwa no gutera imbere mu karere kabo ndetse no mu gihugu hose.

Roger Marc Rutindukanamurego

Ibitekerezo   ( 1 )

imiyoborere myiza ni inkingi ya mwamba mi iterambere ry’igihugu cyacu bityo kuyisigasira bikaba ingenzi

kabandana yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka