Gasabo: Abatuye i Rwanda barataka abajura b’inka
Abatuye n’abaturanye agace kitwa i Rwanda kari hagati y’utugari twa Gasagara na Kinyana, Umurenge wa Rusororo w’Akarere ka Gasabo, barasaba inzego zibishinzwe gukaza umutekano no kubafasha kumenya irengero ry’amatungo yabo yibwe, cyane cyane inka.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri bucya ari ku wa Gatatu tariki 7 Gicurasi 2025, abajura batwaye inka y’uwitwa Sayinzoga Gerard utuye muri ako gace mu ma saa saba z’ijoro.
Umugore wa Sayinzoga yaganiriye na Kigali Today agira ati "Muri iryo joro nka saa sita n’iminota 45 nari nabyutse mbona inka irahari njya kuryama, ariko nyuma nongeye gusubira hanze nsanga inka yagiye, nuko mbwira umugabo nti byuka tujye gushakisha inka bayitwaye."
Uretse kwa Sayinzoga, ahandi bamaze kwiba inka mu gihe kitarenze amezi atatu ni kwa Shyaka Valens, kwa Nsengiyumva ndetse no kwa Gatera Théoneste, bose batuye muri aka gace.

Gatera avuga ko abajura bamwibye inka mu ijoro ryo ku ya 26 Gashyantare 2025, kandi muri iyo minsi na bwo ngo hari abaturanyi be babiri bibwe inka mu matariki ya mbere y’uko kwezi, na nyuma yaho batwara izindi z’abaturanyi be batatu, byose bibera mu gace kamwe k’ikibaya cy’i Rwanda no mu misozi ihegereye.
Gatera avuga ko mu mezi atatu yonyine ashize abajura bamaze kwiba inka zirenga umunani muri ako gace, agasaba ko inzego z’ubuyobozi n’umutekano zabafasha gukurikirana no kumenya irengero ry’izo nka, hamwe no guhindura uburyo bwo gucunga umutekano.
Ati "Ubwo abaturage bari bacyikorera irondo nko muri za 1998-1999 twarakurikiranaga ibyo twibwe abajura tukabafata, ariko aho haziye irondo ry’umwuga, badusaba amafaranga kandi hashobora kuba harimo n’ibyitso by’abo bajura. Turasaba ko badusubirizaho irondo ryacu."

Abenshi muri aba bajura b’inka bamaze gufatwa-Polisi y’Igihugu
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, avuga ko ikibazo cy’ubujura bw’amatungo cyane cyane inka zo mu mirenge ya Rusororo, Nduba, Rutunga, Gikomero na Jali cyari gikomeye cyane mu mezi y’Ugushyingo n’Ukuboza 2024, ndetse na Mutarama 2025, ariko ubu ngo abenshi barafashwe bashyirwa mu magororero.
CIP Gahonzire avuga ko mu bafashwe harimo abitwaga abatemezi baranga inka aho ziri, hakaba abajya kuziba, abazibaga n’abatwara inyama kuri moto, ndetse n’abazicuruza muri za busheri (boucherie). Inyinshi muri izo nka ngo zajyanwaga ahitwa Bukure mu Karere ka Gicumbi.
CIP Gahonzire avuga ko kuva mu kwezi kwa Gashyantare kugeza ubu, abajura baba basigaye batarafatwa ari bake cyane, kandi bitewe n’uko uruhererekane rwabo rwacitse, iyo umuturage wibwe yihutiye kubivuga, bamufasha gukurikirana inka zibwe zikaboneka, aho atanga ingero ku zagaruriwe i Rulindo n’i Bukure muri Gicumbi.

Yagize ati "Ibikorwa byo gufata abajura n’abanywa ibiyobyabwenge birakomeje, icyo dusaba ni ugutanga amakuru ku gihe bakirinda guhishirana, kuko hari ababa bafitanye isano cyangwa banga kwiteranya."
CIP Gahonzire avuga ko Polisi ikomeje gushakisha abibye inka ya Sayinzoga mu ijoro ryo ku wa Gatatu saa saba, n’ubwo ngo yatinze cyane kubivuga, kuko yabimenyesheje ubuyobozi hashize amasaha arenga 12 saa munani z’igicamunsi.
Gusa, ngo hari igihe abaturage ubwabo ari bo biyibisha inka bakabeshyera abandi bajura, cyane cyane abafitanye amakimbirane n’abo bashakanye.
CIP Gahonzire yizeza ko bagiye kongera abakora irondo, aho umuturage utabasha kwishyura amafaranga y’umutekano na we yagira uruhare mu kurara irondo, ariko cyane cyane abantu bagasabwa gutanga amakuru yihutirwa y’ikintu cyose bazi cyangwa babona cyahungabanya umutekano.
Izina i Rwanda ryo muri uyu mudugudu ryazanywe n’umucuruzi witwaga Ndagije wahimbwe ’Castar wa Rwanda’ mu myaka ya 1967-1968, nk’uko bisobanurwa na Bugingo Modeste watuye i Rwanda kuva mu mwaka wa 1973.
Bugingo avuga ko ako gace kari gasanzwe kitwa Cyabatanzi (kuko uwo musozi kariho wose ari ko witwa), ariko bitewe n’uko ngo habonekaga ibintu by’ibanze hafi ya byose abaturage babaga bakeneye nk’umunyu, ibibiriti, isabune, ndetse bakahava bisengereye inzoga zigezweho n’iza gakondo, byatumye Castar ahita i Rwanda kuko ngo habonekaga ibintu byose byabaga bivuye hirya no hino mu Rwanda.

Bugingo agira ati "Umuntu yashoboraga kuhabona akantu kose yakenera k’ibanze bitamusabye kujya i Kigali kuko ari ho habanje umujyi, icyo gihe umuntu wari uhafite akabari n’utwo ducuruzwa twose tw’ibanze yari Ndagije(yarapfuye) ariko bakamuhimba akazina ka ’Castar wa Rwanda’ kuko yari afite ibigango."
Iby’uko iryo zina ’Rwanda’ ryazanywe na Castar byemezwa kandi n’umukecuru witwa Mwitakuze Odette uvuga ko yavutse ku ngoma y’Umwami Musinga, akaba agira ati "Hiswe i Rwanda n’umucuruzi wiyitaga ’Gasitari(Castar)."
Ni agace kandi ngo karimo amabuga menshi inka zashokeragaho bitewe n’amasoko y’amazi yari ahari, kakeramo imyaka y’amoko atandukanye kubera uburumbuke bw’ubutaka bwaho, abaturage bakahashimira ko hihagije mu bintu byose by’ibanze byaboneka mu gihugu cy’u Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|