Gako: Hatangijwe imyitozo y’abasirikare bo muri EAC “Ushirikiano Imara”
Mu ishuri rya Gisirikare i Gako mu karere ka Bugesera kuwa 18/10/2012 hafunguwe ku mugaragaro imyitozo ziswe Ushirikiano Imara izamara ibyumweru bibiri yitabiriwe n’abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili bo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Iyo myitozo izafasha kunoza imikorere n’imikoranire mu kubungabunga amahoro mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ndetse no hanze yawo; nk’uko byavuzwe na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Gen. James Kabarebe ubwo yayatangizaga ku mugaragaro.
Yagize ati “kwitabira iyi myitozo kw’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba bizatuma ibyo bihugu byiyubakamo ibushobozi mu kubumbatira umutekano mu karere birimo”.
Iyi myitozo ije ikurikira iyakorewe i Musanze umwaka ushize, aho abasirikare bakuru bize ibijyanye no gutegura urugamba, ubu noneho bakaba barimo guhabwa ubumenyi ngiro, ari na yo mpamvu yo kwitoreza mu ishamba ry’ikigo cya girikare i Gako.
Bazajya no mu kiyaga cya Kivu aho baziga kubumbatira umutekano wo mu mazi barwanya abashimusi b’amato n’ibindi; nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig.Gen.Joseph Nzabamwita.
Ati “ iyi myitozo itanga umusaruro nyuma y’iy’umwaka ushize kuko ibyo bakora hano nibyo bakora ku rugamba iyo bahanganye n’umwanzi”.

Brig.Gen.Joseph Nzabamwita yavuze ko kuba iyo myitozo irimo kubera mu Rwanda hari inyungu nyinshi aho ikorerwa kuko uretse kuba bakora imyitozo ya gisirikare abayitabiriye bazakora ibikorwa by’iterambere.
Yagize ati “aba bari hano bazava aha bamaze kubaka ibyumba by’amashuri bine mu Murenge wa Gashora no kuvura indwara zitandukanye mu bigo nderabuzima bya Gashora, Mayange na Ngeruka”.
Abayobozi bitabiriye umuhango wo gutangiza iyi myitozo beretswe ibikorwa na gahunda z’imyitozo uko zagiye zipangwa haba mu basirikare, abapolisi n’abarindagereza hirya no hino muri iryo shuri rya gisirikare rya Gako.

Umuvugizi w’ingazo z’u Rwanda Brigadier Gen. Joseph Nzabamwita yasabye abaturiye iryo shuri rya gisirikare ndetse n’i Rubavu aho imyitozo izakorerwa kudakangwa n’ibikorwa bya gisirikare bizahabera.
Uwo muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye nka Dr. Richard Sezibera, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, abaminisitiri, abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya na Tanzaniya ndetse n’abadepite b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|