Gakenke ku isonga muri Ejo Heza na Mituweli

Akarere ka Gakenke ni ko kahize uturere twose tw’igihugu, mu kwitabira gahunda ya Ejo Heza na Mituweri 2021-2022, uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali tuba utwa nyuma mu kwitabira izo gahunda zombi.

Akarere ka Gakenke ni ko kahize uturere twose tw'igihugu mu kwitabira gahunda ya Ejo Heza na Mituweri 2021-2022
Akarere ka Gakenke ni ko kahize uturere twose tw’igihugu mu kwitabira gahunda ya Ejo Heza na Mituweri 2021-2022

Ni muri raporo yasohotse ku itariki 14 Kanama 2021, aho Akarere ka Gakenke kaza ku mwanya wa mbere muri izo gahunda zombi, bishimisha ubuyobozi bw’akarere n’ubw’Intara y’Amajyaruguru.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias yagiranye na Kigali Today, yavuze ko kuba aba mbere muri gahunda ya Ejo heza no gutanga mituweri, bituruka ku bufatanye abaturage bagirana n’abayobozi.

Yagize ati “Ibanga rya mbere ni ugusobanurira umuturage gahunda za Leta akazumva, nko muri mituweri tumaze imyaka itanu tuba aba mbere uretse rimwe na rimwe Akarere ka Gisagara hari ubwo kaje imbere tukaba aba kabiri, ariko ibyo twabigize intego. Nko muri Mituweri ibanga dukoresha ni ibimina bya mituweri, aho bigera mu kwezi kwa gatanu tukarasa ku ntego abaturage bakayatangira rimwe, bikazamura imibare mu buryo bwihuse.

Kuva muri Nyakanga abaturage bamaze gutanga mituweri ku kigero cya 91%, Umuyobozi w’Akarereka Gakenke akaba asaba abasigaye batarayitanga kugira vuba, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.

Yagize ati “Icyo nsaba abaturage nk’uko tugeze kuri 91%, abo icyenda basigaye bishyure kugira ngo bataba umugogoro ku miryango yabo no ku gihugu, kubera ko kwivuza nta mituweri biba bivunanye, Abo mu cyiciro cya mbere bo Leta irabishyurira, abandi bo mu bindi byiciro bo bariyishyurira, ubwo rero turagira ngo bishyure hakiri kare bivuze umwaka wose, aho kwishyura bakerewe bakivuza amezi make”.

Uwo muyobozi aravuga ko amafaranga amaze kuzigamwa muri gahunda ya Ejo heza mu Karere ka Gakenke, amaze kugera muri miliyoni 300, akaba asaba abaturage gukomeza kwitabira gahunda ya Ejo heza mu kwirinda ko mu gihe bazaba bageze mu zabukuru basabiriza.

Ati “Muri Ejo heza ni ugushishikariza abatarizigamira kubyitabira, aho kuvuga bya bindi by’urukwavu rukuze rwonka abana, ahubwo abe yarizigamiye aho azaba arya ibye, aho kwanduranya n’abana be na bo baba bifitiye ingorane z’ubuzima bwabo bwa buri munsi”.

Kuza ku isonga kw’Akarere ka Gakenke, byashimishije Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, aho ku rubuga rwa twitter yagize ati “Ndashimira byimazeyo Akarere ka Gakenke kugeza ubu kari ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu muri gahunda za Ejo Heza na Mituweli. Ndasaba n’utundi turere tw’Intara y’Amajyaruguru, gufatira urugero kuri ako karere, mu kuzamura ibipimo by’ubwitabire”.

Muri izo gahunda zombi, uturere dutatu twa mbere ni Gakenke iza ku mwanya wa mbere, ako karere kagakurikirwa na Bugesera, Nyaruguru ikaza ku mwanya wa gatatu aho ikurikirwa na Gicumbi.

Ni mu gihe uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza mu myanya itatu ya nyuma, aho Gasabo ari iya 28, ku mwanya wa 29 hakaba Kicukiro mu gihe Nyarugenge iza ku mwanya wa nyuma.

Muri Mituweri, ku mwanya wa mbere hari Gakenke iri kuri 88,7%, ku wa kabiri Gisagara ifite 88%, mu gihe Nyaruguru iza ku mwanya wa gatatu na 87,9%, ku myanya ya nyuma hari Gasabo iri ku mwanya wa 28 na 56,1%, ikurikirwa na Kicukiro na 48,2% ku mwanya wa nyuma hakaza Nyarugenge ifite 48%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gakenke turabesamihigo badahusha intego kuba abambere murizi nugukorera hamwe nkikipe; tukiha Planning yaburi cyumweru- Ukwezi
Ibyo bidufasha kugera kuntego nuburyo bwihuse.

Iragena jean Marie Vianney yanditse ku itariki ya: 16-08-2021  →  Musubize

Ibanga ni Diaspora GAKENKE no kuba Akarere gaha agaciro Diaspora

Musemakweli Prosper yanditse ku itariki ya: 16-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka