Gakenke: Yatoraguye amafaranga arenga 300.000 mu bwiherero ayasubiza nyirayo

Mbonigaba Jean Damascene ukora ku Bitaro Bikuru bya Nemba mu karere ka Gakenke yatoraguye amafaranga ibihumbi 308 mu bwiherero mu cyumweru cyarangiye tariki 23/06/2012 maze ayasubiza nyirayo.

Mbonigaba wari wagiye mu igenzura ku Kigo Nderabuzima cya Cyabingo kiri mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke yaje kujya mu bwiherero kwituma maze asangamo amafaranga agera ku bihumbi 308.

Uyu mukozi atangaza ko nyuma yo kuyatora, yabajije abandi bantu niba nta muntu wataye amafaranga, ariko abura umuntu n’umwe utaka ko yayataye. Yamenyesheje umubitsi w’icyo kigo nderabuzima ko yatoye amafaranga akaba yabuze nyirayo.

Ubwo nyirayo wari wavuye i Kigali yabonekaga, Mbonigaba ntiyajuyaje kuyamuha. Nk’umuntu w’umukirisitu, ni umuco yatojwe n’itorero kandi amafaranga ntabwo yagombwe kumubuza kujya mu ijuru kuko iby’ubusa ntacyo bimaze; nk’uko Mbonigaba abyivugira.

Micomyiza Evode, umukozi wa gahunda ya Leta ishinzwe kurwanya imirire mibi ikorera muri Minisiteri y’Ubuzima yibagiwe ayo mafaranga ubwo yajyaga mu bwiherero agakuramo amafaranga n’ibyangombwa mu mufuka, akabishyira iruhande kugira ngo bitaza guhubuka bikagwa mu bwiherero maze arangije agafata ibyangombwa gusa.

Micomyiza yashimye ubupfura bwa Mbonigaba asaba ko n’abandi bamwigiraho. Ati : «Umuntu wayatoye ni imfura rwose, si kenshi umuntu atoragura amafaranga akayasubiza. Uru ni urugero rwiza yagombwe kutubera, tukamwigiraho n’ubupfura».

Mbonigaba w’imyaka 37 y’amavuko atuye mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke. Arubatse afite abana batatu.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 6 )

uyu mugabo nomukazi i nemba atanga service nziza cyane muri labo.

chantal yanditse ku itariki ya: 5-07-2012  →  Musubize

nk’uko sawuli yabaye paulo niko numbertwo abaye numberone.

NIYONSENGA Donatien yanditse ku itariki ya: 28-06-2012  →  Musubize

KUKI ATAKUYEMO MAKE SE NGO AMUHEMBE? ARIKO INDASHIMA (INGRATS)ZIBAHO KOKO! GUSHIMA UMUNTU MU MAGAMBO GUSA! NIZERE KO YAMUHAYEMO NKA 50 MILLE WENDA MUKABA MUTABYANDITSE.

SHIMWA yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

Uyu mugabo se kweli ubu yamukuriyemo aho bibaye nta kintu yamuhaye yaba ari Gashuhe pe ubutaha nta muntu ahari yazongera kugirira neza.

yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

uyu muntu ni umuntu wumugabo cyane. kandi nijuru azarijyamo!

COMANDO yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

ibyo yakoze byashobora bake akoze ikinyuranyo cya mugenzi we watereranye uwo babyaranye, yari NO 2 ubu abaye NO 1.

MUGWANEZA yanditse ku itariki ya: 25-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka