Gakenke: Yakoresheje umwana w’umukobwa kugira ngo abashe kujugunya uruhinja
Umugore utaramenyekana yahenze ubwenge umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 12 wari ugiye guhaha kuri boutique ngo namujyanire umwana aho agiye aramusangayo kugira ngo abashe kumujungunya.
Nk’uko Niyikiza Elise ubu ufite uru ruhinja yabitangarije Kigali Today, ngo ababyeyi b’uwo mukobwa utuye mu Kagali ka Gahinga, Umurenge wa Nemba ho mu Karere ka Gakenke bamutumye guhaha ibirayi n’amasaka mu Gasentere ka Cyahafi ageze mu nzira hafi y’ishyamba abona umugore ufite umwana aramuhamagara amubaza aho agiye.
Ngo umwana yamubwiye ko agiye guhaha kwa Elise, amubwira ko amujyanira umwana, we akaba agiye gupakiza ibigori hafi aho akaza kumusangayo. Yamuhekesheje urwo ruhinja, nuko uwo mwana w’umukobwa ajya guhaha.
Niyikiza utuye mu Kagali ka Gahinga, Umurenge wa Nemba mu Mudugudu wa Cyahafi, avuga ko ibi byabaye tariki 06/02/2014, ngo yasohotse mu nzu, asanga umwana arimo kuzembagiza urwo ruhinja, arangije asubira mu nzu. Nyuma, ngo yongeye kugaruka hanze asanga uwo mwana akimuhetse ni bwo yagize amatsiko yo kumubaza, areba umwana abona atamuzi.
Ku nshuro ya gatatu ni bwo yagarutse hanze na bwo asanga ka kana k’agakobwa karimo kurira, arangije afata umwana aramuheka kuko yumvaga ko nyina aza kuza kumutwara.

Agira ati: “Bibaye nka saa sita kandi umwana yaje nka saa tatu, ndongera ndamubaza na n’ubu, umwana ansubiza arimo kurira…ndavuga ngo reka mbe muguhekeye ujyane ibyo bagutumye, akana gahita kumva kishimiye kuko yari atangiye kurira.
Ndamuheka dutegereza nyina turamubura, bibaye saa kumi ni bwo twahise tubona ko nyina atakije, dutangira gushaka abayobozi tubabwira uko byagenze.”
Uyu mubyeyi w’imyaka 30 ucuruza boutique, yemeza ko umugore wataye urwo ruhinja atamuzi kuko umwana yaruhekesheje iyo avuga ko agiye n’ahandi nabwo yari kurumuha. Ikindi, abantu batekereza ko uwo mugore yari agiye kumuta mu ishyamba, bimwanga mu nda yigira inama yo kumusigira umuntu.
Elise n’umugabo we bavuga ko bafite ikibazo cyo kumurera akiri muto
Uru ruhinja rutunzwe n’amata ya kigosi, ngo igikombe kimwe ku cyumweru bahabwa n’ibitaro bya Nemba ntigihagije, bityo umwana bamuha amata make kuko adahaze ngo inshuro nyinshi akarira.
Elise avuga ko ikibazo ari ukumubonera amata amuhagije no kubasha kumubonera umukozi kuko ngo akazi ko muri boutique akora no kurera umwana muto biramugora cyane kandi adafite n’ubushobozi bwo kumushakira umukozi umwitaho.
Umugabo we witwa Habimana Jean Paul yemeza ko umwana niyigira hejuru bizaba bitakigoranye. Ati: “Ntabwo bigoye kumurera natangira kurya kubera ko ibyo kurya ntabwo byagorana cyane. Ikigoye ni amezi ya mbere kuba yabona amata yo kunywa…namara kwigira hejuru ntabwo bizaba bigoye cyane.”
Amayeri yo kujugunya abana babyawe mu buryo butifuzwa agenda afata indi intera. Ubu buryo bwo guteka umutwe cyangwa guhenda ubwenge bukoreshejwe nyuma y’uko mu mwaka ushize, mu Mujyi wa Kigali umubyeyi yasigiwe umwana mu rusengero n’umugore utazwi, avuga ko agiye hanze kwitunganya aragenda ntiyagaruka.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo nawe Imana yamumenye kera izamubaheraho umugisha mukomere.
elise wokagira imana we uwo numugisha watashye iwawe kuko ngo na yesu ckristo azaza yiyoberanije wasanga ariwe wakugendereye
mukomere ,muzatsinda.byambayeho aho umugore twabyaranye2 yantanye uruhinja rwamezi2 ,ndihangana kandi ntahonkura usibye agashahara ka 90,ntanuwamfashije usibye agahungu(agakozi)ka 15ans nahisenshaka ngo ka mpashe none umwana yarakuze ariga muwa 1 ntakibazo gavoma amazi kanagaburira inkoko nakaguriye4. kurera umwana su kurera ibuye.
RWOSE NTIMUGIRE IKIBAZO UWO NI UMUGISHA W’IMANA AHUBWO UBUCURUZI BWANYU BUGIYE GUTERA IMBERE MUVE KURI BOUTIQUE MUJJE MU IDUKA MUKOMEZE MUKISHIMIRE NI UMTIMA MWIZA IYO NI IMPANO Y’IMANA. IMANA IBAFASHE NANJYE NDABIBASABIYE.