Gakenke: World Vision yifurije isabukuru y’amavuko abana basaga 7.300
Umushinga wa World Vision, tariki 19/04/2013, wifurije isabukuru y’amavuko abana 7312 bo mu Karere ka Gakenke basangira ndetse babagenera impano zifite agaciro ka miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uwo munsi ngarukamwaka utegurwa ku nkunga y’ababyeyi bo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika bafite abana bafasha bikifuza ko bakorerwa umunsi mukuru w’amavuko; nk’uko bisobanurwa na Nsengiyumva Aimable, Umuyobozi wa World Vision ADP Nyarutovu.

Nsengimana agira ati: “Abo babyeyi rero ntabwo ari abakire nk’uko bamwe babitekereza, oya! ntabwo ari abakire n’ubwo bamwe barimo. Abo babyeyi ni abantu bafite umutima mwiza muri rusange, bavuga ngo nabyaye abana babiri Imana impa kubarera barakura none kuba bageze aho bishoboye, numva ngifite umutima wo kugira umwana mu buzima nibura nitaho ku isi hari ufata umwe, hari ufata babiri…yagira impano akayimwoherereza.”
Abo bana bandikira abo bita ababyeyi babo ba kabiri bakamenya imibereho yabo maze bagatanga inkunga World Vision ikoresha mu bikorwa by’iterambere bitandukanye nko kubaka amashuri, ibigo by’ubuzima, koroza abaturage batishoboye n’ibindi.
Umuyobozi wa World mu Ntara y’Amajyaruguru, Muhashyi Aphrodis, avuga ko kwifuriza abana isabukuru y’amavuko ari ngombwa kuko ari uburenganzira bwabo kandi bibereka ko bakunzwe n’ababyeyi babo.

Kwizihiza umunsi w’amavuko bituma abana batekereza uko bavutse n’imvune bateye ababyeyi babo cyane cyane ba nyina bakarushaho kubaha agaciro bakanatekereza ejo hazaza habo; nk’uko Umuyobozi wa World Vision yakomeje abishimangira.
Kuri uwo munsi buri mwana yagenewe impano igizwe n’ibasi, isuka, biswi ndetse n’umutobe (juice) yo kunywa. Abana 200 batabonye izi nkunga borojwe ihene zizabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.
Umwana witwa Asingizwe Anuarita yemeza ko isabukuru ku mwana ni nziza kuko abana babona umwanya wo kwishima no gusabana n’abandi. Ngo gukora isabukuru y’umwana ntibigomba kuba umwihariko w’abakire kubera n’abafite ubushobozi buke bashobora gukora isabukuru y’abana kuko ikibashimisha atari ikintu gihambaye.
Ukwishaka Gilbert, umwana wizihije isabukuru y’amavuko ati: “ Ndumva nishimye, ndumva ibyishimo byandenze ko ari bwo bwa mbere nizihije isabukuru y’amavuko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin witabiriye uwo munsi arashima uruhare World Vision igira mu iterambere ry’akarere.
Umushinga wa World Vision watanze inka 300 ku miryango itishoboye mu mwaka wa 2012 wateye inkunga akarere wubaka amashuri, ibigo-ntango by’ubuzima (health posts) ifasha abanyeshuri ibaha ibikoresho by’ishuri n’amafaranga y’ishuri n’ibindi.
Umushinga wa World Vision ni umushinga w’abakirisitu ugamije gufasha abana, watangiye gukorera mu Karere ka Gakenke mu mwaka wa 2002 bikaba biteganyijwe ko uzangiza imirimo wabo muri 2019.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
iki gikorwa ni cyiza n’ubwo ari umuco cyane cyane w’Abazungu n’abifite kwibuka abakene ni byiza imana ibafashe.
Abana ni abatagatifu, tubiteho kuko ari bo bazubaka igihugu cyacu ejo hazaza. Barakoze ababashije kwifatanya n’abana ku isabukuru yabo.