Gakenke: Umuyobozi w’umurenge yahagaritswe ku kazi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Janja mu karere ka Gakenke, Buradiyo Theogene, yahagaritswe ku kazi by’agateganyo kuva tariki 20/04/2012 kubera amakosa atandukanye agendanye n’akazi.

Imiyoborere y’uwo munyamabanga nshingwabikorwa wa Janja yaranzwe no kutumvikana n’abakozi bose bakoranaga, bigakurura umwuka mubi murenge ku buryo serivise abaturage bagombaga kubona zitari zigishoboka, nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias.

Umuyobozi w’akarere kandi avuga ko Buradiyo atitaye ku nshingano ze z’ubuyobozi ngo akurikirane isanwa ry’urwibutso rwa Jenoside rw’umurenge wa Janja mu gihe hategurwaga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18 bituma ibikorwa by’ubwubatsi bikorwa nabi.

Umuyobozi w’abacitse ku icumu mu murenge wa Janja, Habimana Cyprien, yagiye kubwira munyamabanga nshingwabikorwa ko imirimo yo gusana ikorwa nabi amubwira amagambo mabi kandi ari mu gihe cy’icyunamo.

Ubuyobozi bw’akarere kandi bushinja umunyamabanga nshingwabikorwa wa Janja gucunga nabi inkunga yakusanyijwe mu cyunamo cy’umwaka wa 2011 yari igenewe abacitse ku icumu rya Jenoside maze akayiguriramo inzoga abayobozi b’imidugudu kandi atari icyo yari igenewe.

Iryo hagarikwa rifite n’aho rihuye n’imyatwarire mibi imuvugwaho ko yafashe ku ngufu umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko uvuka mu murenge wa Busengo, akarere ka Gakenke wiga ku kigo cy’Ababatisita kitiriwe mu Mutagatifu Sylvestre mu Kinigi mu ijoro rishyira tariki 27/03/2012 ; nk’uko umuyobozi w’akarere abisobanura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Janja yahagaritswe byagateganyo n’inama y’umutekano itaguye tariki 20/04/2012. Icyemezo cyo kumwirukana burundu kizemezwa na komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta mu gihe kitarenze amezi atatu.

Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri, abanyamabanga nshingwabikorwa babiri b’utugari two mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke bahagaritswe ku kazi bahita banafungwa bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta naho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusasa wirukanwe n’inama njyanama y’akarere yasubijwe mu kazi na Komisiyo y’abakozi ba Leta.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

umurenge wa busengo ubamo abagabo bigizi nta koreka bateraba nindi batarageza imyaka yubukure kuva 15’ 16 ’17 kandi abayobozi buwo murenge ntibagireicyo babikoraho mudukorere ubuvugizi.

muhire flixe yanditse ku itariki ya: 4-07-2019  →  Musubize

Ahubwo mwatinze kumwirukana

jhbjhjk yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

uwo mugabo ni umunyagitugu bihagije rwose, arya na ruswa

yves yanditse ku itariki ya: 1-05-2012  →  Musubize

burya ntitukishimire ko mugemzi wacu yagize ibibazo kuko burya ngo ejo ni wowe!twakagombye gukumira ariko ntitwishimire ko umuntu yirukanywe kuko atari wo muti!tugomba kwishakamo ibisubizo kandi byiza!

cobra yanditse ku itariki ya: 1-05-2012  →  Musubize

Kigalitoday muri abagabo mwakoze ikigorwa cyiza kutugezaho ayo makuru. ubundi yari yaratinze kubera ko amakosa ye aruta ay’ingurube. nk’uko abanyamakuru b’umwuga mutavuga byose, umunyamakuru wanyu yavuze amakosa makeya ariko birahagije kuko akarere ka Gakenke kamukize. Murakoze!

amatsiko yanditse ku itariki ya: 30-04-2012  →  Musubize

Kigalitoday muri abagabo mwakoze ikigorwa cyiza kutugezaho ayo makuru. ubundi yari yaratinze kubera ko amakosa ye aruta ay’ingurube. nk’uko abanyamakuru b’umwuga mutavuga byose, umunyamakuru wanyu yavuze amakosa makeya ariko birahagije kuko akarere ka Gakenke kamukize. Murakoze!

amatsiko yanditse ku itariki ya: 30-04-2012  →  Musubize

buradiyo we abakuvuga ntibakuzi...; jye bazakumbaze kuko nkuzi kuruta uko wiyizi, cyokoze hari icyo nemera: niba utari ufite igiti (amagini)Leta yaba ari umubyeyi koko, kuko kuva wagera i janja harabaye ntihakabe

jyewe yanditse ku itariki ya: 30-04-2012  →  Musubize

Icyo kitabashwa Leta iragisubirana nta kundi

Oh lala yanditse ku itariki ya: 30-04-2012  →  Musubize

Mbega ibyago!Cyakitabashwa cy,imodoka bamuhaye ejobundi ubwo biragenda gute?

Yebo yanditse ku itariki ya: 30-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka