Gakenke: Umukobwa arashakisha umuryango nyuma yo kwirukanwa muri Tanzaniya
Nyiramucyo Fridaus w’imyaka 19 arasaba akarere ka Gakenke kamufasha kugira ngo abone umuryango we nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Tanzaniya.
Uyu mukobwa uvuga igiswahili cyiza gusa, yabwiye Kigali Today ko yajyanwe muri Tanzaniya mu gihe cya Jenoside afite amezi atatu n’umuforomokazi w’Umutanzaniya wakoranaga na nyina mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) nyuma yo kwicwa kw’ababyeyi be bombi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe Leta ya Tanzaniya yafataga imwanzuro wo kwirukana Abanyarwanda, yatangiye guhura n’ibibazo bikomeye kimwe nk’abandi Banyarwanda, aho yatemye mu mugongo no ku kiganza ngo ashinjwa kuba ari umwe mu batumwe kwica Abatanzaniya; nk’uko Nyiramucyo abisobanura.
Ngo yageze mu Rwanda aje n’indege, ajyanwa mu Nkambi ya Kiyanzi iri mu Karere ka Kirehe ariko aza kuvayo kugira ngo yitabweho n’abaganga kuko arwara diyabete kandi bamutemye mu mugongo n’intoki.

Ubwo yagerageje gushaka umuryango ahereye ku makuru yumvishe ko ababyeyi bishwe n’umwe mu mufungwa za Jenoside witwa Major Habimana, abifashijwemo n’Akarere ka Nyarugenge yatanze amakuru ko ababyeyi bavaga mu Karere ka Rubavu.
Nyiramucyo Fridaus yageze ahitwa ku Nyundo abura umuryango we, bamubwira ko wakomokaga mu cyahoze ari Komini Ndusu, ubu ni akarere ka Gakenke, ariko kumenya umuryango we byabaye agatereranzamba kuko nta muntu uzi sekuru no mu basaza bakuze bo muri ako gace.
Twifuje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin ariko ntibyadukundiye, terefone ye ngendanwa ntiyariho ariko nyuma yaduhaye ubutumwa ko aza kuduhamagara.
Nyiramucyo avuga ko ari mwene Ntwari Abdala na Kankindi Aisha babaga i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Umuntu uri kureba gutya ashobora guhita ku muryango we ntawubone kabisa.
ariko icyi ni ikihebe?ibi yambaye se buriya birajyanye koko?