Gakenke: Meya Nzamwita yongeye gutorerwa kuyobora FPR mu karere ka Gakenke
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias wari usanzwe uyobora umuryango FPR-Inkotanyi mu karere, yongeye gutorerwa gukomeza kuwuyobora, nyuma y’uko yari nawe mukandida rukumbi kuko ntawe bari bahanganye.
Mu matora yabaye kuri iki cyumweru tariki 21 Kamena 2015, Nzamwita yatorewe kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka itanu, atowe 100% n’abanyamuryango 625 bari baturutse impande zitandukanye zigize akarere ka Gakenke.

Yavuze ko we n’abagenzi be bagize komite nshya y’umuryango wa FPR bagiye guhangana n’ibibazo byari bimaze iminsi bigaragara mu karere, birimo kurarana n’amatungo hamwe n’isuku nkeya byagiye bigaragara ku baturage batuye mu karere ka Gakenke bigacemuka vuba.
Ati “hari ibibazo bimwe byagiye bigaragara mu minsi ishize nk’ikibazo cyaho abaturage bararanaga n’amatungo, iki kibazo kigomba gucyemuka vuba, kimwe nacya kibazo kimaze iminsi kivugwa cy’isuku nke ikururwa n’umwanda wayo matungo.”
Ibi bikazagerwaho bafatanyije n’izindi nzego gukangurira abaturage kurushaho kugira isuku ariko kandi batibagiwe kurwanya byimazeyo abajura b’amatungo, kuko aribo batuma abaturage bararana n’amatungo yabo kugirango atibwa.

Uretse Nzamwita Deogratias watorewe kuyobora umuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Gakenke, hanatowe n’abandi bagize komite nyobozi yuyu muryango barimo Dr. Habimana Jean Baptiste umuyobozi w’ibitaro bya Nemba wungirije Nzamwita akaba yatowe ku majwi 98.2%.
Umunyamabanga wa komite nyobozi yabaye Mujyawamariya Mariette wagize amajwi 77.4%. Kansiime James umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gakenke atorerwa kuba akuriye komisiyo y’imiyoborere myiza ku majwi 94.8%.
Naho muri komisiyo y’ubutabera hakaba hatowe Nshimiyimana Protogene wagize amajwi 96%.
Aba bose bakiyongeraho umuyobozi wa komisiyo y’ubukungu, umuyobozi wa komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage hamwe n’uhagarariye urugaga rw’abagore n’undi uhagarariye urugaga rw’urubyiruko byose bishamikiye ku muryango FPR Inkotanyi.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
muryango wacu ukomeze ugire ingufu abakugize turazifite nyinshi cyane