Gakenke: Inzu yahoze ikoreramo urukiko yamezemo igiti kirekire

Iyi nzu yamezemo icyo giti, iherereye mu Mudugudu wa Ganzo Akagari ka Kageyo mu Murenge wa Rushashi, ikaba yarakoreragamo icyahoze ari Urukiko rwa kanto rwa Rushashi, ariko ikaba itagikorerwamo kuko ishaje dore ko ngo yaba yarubatswe mu myaka ya mbere ya za 1970.

Iyo witegereje uburyo iki giti cyashoreye imizi mu rukuta rw’amatafari usanga ubwabyo bitangaje, ari naho abatuye muri ako gace bahera bavuga ko umurama w’ibindi biti byari biteye hafi y’aho iyi nzu yubatswe, waba warahushywe n’umuyaga ukagwa ku mategura ayisakaje, mu kuvungagurika kw’itegura urugemwe rwari rwariremye rukagwa muri urwo rukuta, rugashora imizi yarwo muri ayo matafari rurakura ruba igiti kinini.

Nyirangendahayo Solina, umwe mu batuye muri ako gace agira ati: “Byatangiye tubona ari akagemwe gatoya kihagitse hagati mu matafari, twe tugatekereza ko zakahita kuma kubera ko byagaragaraga ko nta bwinyagamburiro gafite, hatari n’ubutaka kakuriramo.

Uko imyaka ihita rero cyagiye gikura kiba igiti kinini cyane, nk’ibindi dusanzwe tubona mu mashyamba”.

Ku rukuta rw’iyo nzu hafi y’igisenge cyayo niho icyo giti kireshya na metero zisaga 20 giterekeye, imizi yacyo ikaba yaragiye imanuka hasi inyuze mu matafari igera ubwo inatobora sima ibasha kwinjira mu bujyakuzimu bw’ubutaka.

Ngo hari abasanga ibi ari amayobera bakemeza ko nta n’ahandi bigeze babibona nk’uko Nyirahakuzimana Veronika abigarukaho agira ati: “Umuntu uhanyuze wese ari uturutse kure cyangwa hafi aha, iyo ahageze akakireba aratangara akanagira amatsiko menshi. Usanga baba bumiwe bamwe bafotora abandi bakacyifotorezaho, ari nako batubaza ukuntu igiti kingana gitya kibasha gukurira ahantu nk’aha ngaha.

N’ubwo aba baturage babyita igitangaza cy’Imana ariko ngo banafite ubwoba ko iki giti vyazateza impanuka mu gihe cyaba kiguye.

Uwitwa Nyirahakuzimana utuye muri metero zitarenga icumi z’aho iki giti kiri aragira ati: “Inzu cyamereyemo ubwayo irashaje cyane ku buryo dutekereza ko rimwe umuyaga uzaza ari simusiga ukagihirikira kuri iyi nzu tukahaburira ubuzima cyangwa n’inzu ubwayo igasenyuka.

Kuba iyi nzu ari n’iya leta twe nk’abaturage nta mwanzuro twayifatawo wo gutema kiriya giti. Gusa aho bigeze dukurikije ukuntu tumaze iminsi twumva ahandi byadogereye kubera ibiza, twifuza ko ubuyobozi bureba uko bwagitema byaba na ngombwa n’iki kizu bukagisenya bukahubaka indi nzima cyangwa bakaba bagira ukundi bakigenza dore ko kuba cyaruzuyemo ibyatsi, ntikigire inzugi n’amadirishya, kikaba ari ikibandahuri kiraho gusa kitaninjiza amafaranga. Bikaba byaba byiza bahashyize indi nzu ijyanye na viziyo turimo”.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga ku mpungenge z’abaturage, Kigalitoday yegereye umuyobozi w’akarere ka Gakenke bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney maze atubwira ko iyi nzu ngo bari hafi kuyisana.

Ati: Ibyo abaturage bavuga ni byo koko, ariko rwose hatagize igihinduka icyo giti cyatemwa maze iyi nyubako igatangira gusanwa biri mu ngengo y’imari ya 2023-2024. Nk’uko mwabibonye iriya nzu irakomeye kandi dufite gahunda yo kuyigira Transit Center kuko iyo dufite n into kandi iri y’iriya nzu gato.”

Umuyobozi w’akarere yanongeyeho ko Atari iyi nzu gusa ikenewe gusanwa mu karere ayobora, kuko hari urutonde rw’inyubako za Leta zitagikoreshwa ariko bateganya kuvugurura zigakora ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imitungo ya Leta nyine nuko yangirika abitwa abayobozi birebera ahari akantu aho gufata bene aliya mazu ngo akoreshwe ahubwo bakora imishinga yo kubaka izindi kuko aliho babonera ayabo inzu za Leta zimaze imyaka 29 zidakoreshwa ntizibarika kandi suko zabuze icyo zikora ahubwo ntawe uba azitayeho zikaba aho zikabora zigasenyuka ibaze nkuwo ngo bagiye kuzisana ubu kuko itangazamakuru rizivuzeho wasana ute inzu ilimo kiriyagiti inzu zaboze mureba ahubwo bene ibyo bizu nkuko inzu za Leta zimwe zigeze zigurishwa nizo zigurishwe birangire imishinga babuze kuzikoreramo ali nzima ubu sibwo bayibonye genda Leta waragowe

lg yanditse ku itariki ya: 29-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka