Gakenke: Intambara y’abacengezi nk’imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge
Nubwo hari intambwe imaze guterwa muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Gakenke, ngo hari ibitaragerwaho bitewe nuko hari abaturage benshi bagiha agaciro cyane iby’intambara y’abacengezi yabaye mu mwaka wa 1997-1998 bakaba bataremera kuvuga ibyo babonye.
Abatuye mu karere ka Gakenke cyane cyane mu bice byibasiwe n’intambara y’abacengezi bavuga ko baramutse babonye bamwe mu bayobozi bari mu nzego z’ubuyobozi kandi bagize uruhare muri iyi ntambara bakabakangurira kurushaho kwitandukanya n’ibikorwa byose birwanya Leta ngo barushaho gushimangira uruhare rwabo muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.
Bernard Nzarora uhagarariye abunzi mu murenge wa Busengo, avuga ko biba ari ingirakamaro kuba umuntu wari uyoboye igikorwa kibisha akaza kwitandukanya nacyo yatanga ubuhamya imbere y’abaturage akababwira uburyo yasobanukiwe n’ibyo bikorwa kugirango nabo barusheho kwitandukanya nabyo.
Ati “abo nibabasange kuri ya misozi bakoreragaho ibyo bababwire bati twagiye Congo twarashutswe twarwanye intambara ariko twaratsinzwe namwe baturage babandi twakoranaga twari twarayobye ariko ubu twarahindukiye mu byukuri nimuyoboke ubutegetsi mwemere tuyoboke Leta iriho”.

Ngo bino byafasha abaturage mu kureka kwicecekera mu gihe bari muri gahunda zitandukanye z’ubumwe n’ubwiyunge kuburyo buri umwe yajya atanga igitekerezo kubyo yabonye.
Isabelle Nduwayezu wo mu kagari ka Nyundo mu murenge wa Rusasa asobanura ko ari ngombwa ko bamwe muri abo bayobozi bagize uruhare mu gushishikariza abaturage intambara y’abacengezi bagira uruhare mu kubumvisha ko bababeshyaga kugirango bamenye neza ukuri.
Ati “bazanye nka Rwarakabije akaza akajya imbere y’abaturage akabasobanurira ati njyewe nk’umuntu wari umusirikare kuri icyo gihe mbabeshya ubu naragarutse nanjye nkorera Leta y’ubumwe abaturage mugomba gusasa inzobe mugasaba imbabazi abo mwakoshereje byafasha abaturage rwose nabo bakumva ko mubabayobyaga harimo abashoboye kujya hasi bagasaba abaturage imbabazi”.
Si abaturage gusa babivuga kuko hari na bamwe mu bayobozi b’imirenge bashimangira ino gahunda yo kuba abagize uruhare mu ntambara y’abacengezi bagira umwanya bakazaza gutanga ibiganiro ku bumwe n’ubwiyunge banashishikariza abaturage kubohoka bakavuga ibyo babonye.
Gusa ariko nanone siko umunyamabanga nshingabikorwa w’akarere ka Gakenke James Kansiime abibona kuko avuga ko kugirango gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igerweho buri muntu yagakwiye kugira intambwe atera ku giti cye atagize uwo avuga ko yamubeshye.

Ati “iyi gahunda ya ndi umunyarwanda cyangwa se ubumwe n’ubwiyunge kugerwaho ntekereza ko buri Munyarwanda akwiye kugiramo uruhare atitwaje ngo mugenzi we niwe wamuyobeje ahubwo umuntu akwiye kureba uruhare yagize muri Jenoside cyangwa intambara y’abacengezi noneho n’uwo yahemukiye akaba yamwegera akamusaba imbabazi”.
Gusa ariko ngo n’abayobozi bavugwa baramutse basuye akarere nk’aka Gakenke bakagiye bashimangira kuri gahunda za Leta z’ubumwe n’ubwiyunge uburyo ari nziza.
Uretse kuba intambara y’abacengezi igaragara nk’izitizi ku bumwe n’ubwiyunge ngo usanga hiyongeramo no kutarangira kw’imanza z’abangiririjwe umutungo muri Jenoside nazo zituma iyi gahunda itarushaho gushinga imizi mu karere ka Gakenke.
Ibi byose byagaragajwe mu gihe ubuyobozi bw’akarere bwareberaga hamwe n’inzego z’imirenge inzitizi zikibangamira ubumwe n’ubwiyunge kuri uyu wa 09/12/2014.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
aba baturage bagomba kwikuramo ibyahise bakabone neza inzira iganisha ku bumwe n’ubwiyunge turimo , ahubwo haba hari ikibazo habaye abagikorana n’umwanzi. tuve mu byahise maze twerekeze amaso yacu kubiri imbere dore ko twageze muri digital
aba baturage bagomba kwikuramo ibyahise bakabone neza inzira iganisha ku bumwe n’ubwiyunge turimo , ahubwo haba hari ikibazo habaye abagikorana n’umwanzi. tuve mu byahise maze twerekeze amaso yacu kubiri imbere dore ko twageze muri digital