Gakenke: Imyumvire ituma bamwe banga kujya kwisiramuza
Mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko kwisiramuza bifasha abagabo kugira isuku hamwe no kugabanya ibyago byo kwandura icyorezo cya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ugereranyije n’abadasiramuye, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke ngo ntibakozwa ibyo kwisaramuza kubera imyumvire.
Abo baturage ngo baba bavuga ko badashka guhindura uko bavutse bameze nubwo ngo batayobewe akamaro ko kwisiramuza.

Uzakira Joseph, wo Mu murenge wa Nemba, avuga ko nubwo we yamaze kwisiramuza ariko hari bagenzi be benshi batarabyitabira kandi ahanini bigaterwa n’imyumvire mike kuri iyi gahunda.
Agira ati “Impamvu bamwe batisiramuza ni imyumvire mike kuko numvishe bavuga ngo birababaza kugusiramura kuko bagusiramura wumva, abandi ukumva ngo guhindura uko Imana yakuremye n’icyaha. Mbese ahanini n’imyumvire nta kindi.”
Naho uwitwa Musangamana Theoneste avuga ko nubwo harimo abagiye bitabira gahunda yo kwisiramuza harimo n’abandi batarasobanukirwa akamaro kabyo.
Ati “Abatarabyitabira nyine usanga ari ya myumvire ngo guhindura uko umuntu yavutse ntibabikora ariko ugasanga rero hatarakozwe ubukanguramba buhagije ku buryo bose babyumva.”
Bamwe mu rubyiruko bakaba basaba ko hakongerwa ubukangurambaga kuri gahunda yo kwisiramuza kugira ngo abaturage barusheho kubisobanukirwa kuko badakunze kubikangurirwa nk’uko bigenda ku zindi gahunda.
Uretse ubukangurambaga hari n’abanga kujya kwa muganga kwisiramuza bitewe n’uko bavuga ko babaka amafaranga menshi, na byo ngo bigatuma nuwabishakaga atajyayo kubera yanga gucibwa amafaranga.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ntakirutimana Zephyrin, asaba abaturage kumva ko kwisiramuza bibafitiye akamaro bakabyitabira.
Agira ati “Hari ababitinya gusa kubera kubitinya, ariko nta nubwo bibabaza kuko hari experience y’abavuyeyo bakoresheje uburyo bwiza butababaza uburyo bwo gushyiraho impeta kandi ikabafasha ku buryo basiramurwa bitababaje rwose.”
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NIMUDUFASHE KWERI ESE WAKORESHEJE IMPETA WAMARA IMINSI INGAHE NGO UBASHE KOROHERWA NIMBA NAYO ITABABAZA?