Gakenke: Imodoka yaguye irangirika cyane ariko nta umuntu yahitanye

Imodoka itwara imizigo y’ubwoko bwa Daihatsu yakoze impanuka, kuri uyu wa kane tariki 08/03/2012 mu Kintama, Akagari ka Rusagara, umurenge wa Gakenke ku bw’amahirwe ntiyagira umuntu ihitana.

Imodoka yavaga i Mutura mu karere ka Musanze itwaye ibirayi yerekeza i Kigali. Ubwo shoferi yageraga ahantu hitwa mu Kintama, indi modoka yamuturutse imbere imumurika amatara iramuhuma abura umuhanda nuko imodoka iruhukira mu muferegi ; nk’uko nyir’imodoka, Dusabimana Jean Pierre yabidutangarije.

Iyo modoka ifite purake RAB 695 R yari itwawe n’umusore Vedaste yayivuyemo ari muzima, uretse kigingi witwa Fabrice wakomeretse mu mutwe ariko ku buryo budakabije. Imodoka yo yangiritse cyane imbere ku buryo ishobora no kutazasubira mu muhanda.

Mu gihe kitarenze amezi atatu, aho hantu mu Kintama habereye impanuka eshatu z’imodoka ariko nta muntu zahitanye, uretse ukwangirika kw’ibyo zitwaye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka