Gakenke: Ikamyo yaheze mu muhanda ibangamira ibindi binyabiziga
Guhera ahagana saa saba z’ijoro rishyira kuwa gatanu tariki ya 13/02/2015 kugeza mu ma saa tanu n’igice z’amanywa, ikamyo ifite nomero ziyiranga RAB 143 G yaturukaga mu Mujyi wa Kigali yerekeje i Musanze yaheze mu nzira ibangamira ibindi binyabiziga binini.
Iyi kamyo yaheze mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gakenke mu ikorosi rizwi nko Muryakintama kandi yitambitse mu muhanda.
Umushoferi wari utwaye iyi kamyo, Issac Ntakirutimana avuga ko yaturukaga i Kigali yerekeza i Musanze ageze muri iryo korosi aterwa ibuye n’umuntu atabashije kubona ku buryo byatumye yikanga agahagarara bituma imodoka izima.
Ati “urabizi imodoka irimo kuzamuka iyo uhise uyihagarika hari ukuntu muri radiator iba itarahora neza tugiye kureba dutangira kubona imodoka irimo gusubira inyuma kubera bwa bwoba nari nahagararanye nabwo niko kwikunja gutya”.

Abashoferi batwara imodoka nini bahageze mu ijoro bavugaga ko bahangayikishijwe no kuba iyi kamyo itarahakurwa kuko bari bafite impungenge z’uko ibyo batwaye bishobora kwangirika.
Uretse nibyo kandi ngo ba nyirabyo bagombaga gucuruza ariko babuze ibicuruzwa kuko byaheze mu nzira.
Bamwe mu bashoferi batwara imodoka nini babwiye Kigali Today ko bahangayikishijwe no kuba baraye mu muhanda bikaba birinze bigera ku manywa kandi bari batwaye ibicuruzwa bitandukanye birimo n’ibishobora kwangirika nk’amafi.

Janvier Murindabigwi, ni umushoferi wari uturutse i Rusumo mu Karere ka Kirehe apakiye amafi yagombaga kugeza i Goma muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, gusa ntibyamukundiye kuko ahagana mu masaa cyenda za nijoro basanze ikamyo yafunze umuhanda ku buryo babuze aho banyura.
Ati “amafi arategerejwe n’aya masaha ku buryo terefone nanayijimije kubera y’uko ba nyirayo bantesheje umutwe bampamagara, kandi hano bakaba bategereje umukanishi ku buryo tutazi igihe umukanishi ari bugerere hano kandi nk’amafi narenza uyu munsi arapfa”.
Uretse abarekezaga mu Karere ka Rubavu no mu nzira zaho, n’abaturukagayo ntiborohewe kuko amakamyo menshi agemura ibinyobwa bya Bralirwa hamwe n’ayandi yari ajyanye ibirayi i Kigali yaheze muri uyu muhanda kubera kubura inzira.
Gusa imodoka ntoya zo zari ziri gutambuka habanje guhagarikwa izo mu cyerekezo kimwe hagatambuka izo mu kindi cyerekezo.
Ubuyobozi bwa Police ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko abakorera mu Karere ka Gakenke bakoze ibishoboka ku buryo ahagana saa tanu n’igice iyi kamyo yari imaze kwigizwa ku ruhande ku buryo umuhanda wongeye kuba nyabagendwa.



Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
OH!BIRABABAJEPE!
IMANA NUKURI IDUTABARE BIKEMUKE VUBA. KUKO URWANDA RWAHAHOMBERA CYANE.