Gakenke: Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rirubahirizwa ariko ntirishirwa mubikorwa

Nubwo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa n’abatuye mu karere ka Gakenke ariko ngo ntirishirwa mubikorwa kuko abashakanye batarashobora kubyumva kimwe, ku buryo hariho abumva ko haribyo batagomba gukora murugo bakabiharira bagenzi babo.

Kudashirwa mubikorwa kw’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nibyo usanga kenshi bituma imiryango idatera imbere, kuko habaho gusigana kubashakanye, aho umwe aharira mugenzi we imirimo runaka kandi nyamara kugira ngo iterambere ry’umuryango rigerweho bisaba ubufatanye hagati y’abashakanye.

Abadepite basanze ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye ryubahirizwa ariko ridashirwa mubikorwa.
Abadepite basanze ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa ariko ridashirwa mubikorwa.

Mukeshimana Vestine n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Janja, asobanura ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryagezweho ariko ikibazo cyikaba kiri muburyo rishirwa mu bikorwa.

Ati “Ahanini usanga muri uko kudashirwa mu bikorwa ari ukutita ku nshingano haba ku bagabo cyangwa ku bagore, ugasanga bafashe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nk’aho bamwe bagiye hejuru y’abandi noneho iyo inshingano zitagenze neza ni ha handi bamwe nyine babura uburenganzira bwabo ugasanga biri gukurura amakimbirane.”

Mbitunga Antoine wo mu murenge wa Kivuruga asobanura ko impamvu abona ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ridashirwa mu bikorwa, biterwa n’uko hari abantu bagifite imyumvire yacyera ko umugabo ariwe mutware bityo bakaba badashaka kuva kw’izima

Ati “Igituma ridashirwa mubikorwa biterwa nuko akacyera kakiza mu baturage biyemeza ko badashobora kuva kw’izima, ariko noneho abagore cyakora bo bitewe n’uko aribo byaje bije kurengera cyane barabyumva ariko abagabo ntibakunze kubyumva kuko banze kuva kw’izima ryabo.”

Ubwo kuri uyu wa kane 18 Kamena 2015 itsinda ry’abadepite bari muri komisiyo ya Politike,uburinganire n’ubwuzuzanye mw’iterambere ry’igihugu bari mu karere ka Gakenke basabye ko abantu barushaho gusobanurirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kugirango bisobanuke neza kandi bishirwe mubikorwa

Hon Depite Uwayisenga Yvonne umuyobozi wungirije wa komisiyo ya Politike,uburinganire n’ubwuzuzanye mw’iterambere ry’igihugu, asobanura ko uruzinduko rwabo rwari rugamije kugirango barebe uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa kandi bakaba basanze ryubahirizwa ariko ikibazo gisigaye n’ugushirwa mubikorwa.

Ati “Ikibazo twabonye ni ugushirwa mu bikorwa by’iryo hame kuko hari aho usanga akenshi ihame ry’uburinganire ryarumvishwe nabi ariko kubice uko ari bibiri.

Hari abagabo bumva ko iryo hame ngo ryaje kubasumbanisha n’abagore ngo rituma abagore batacyubaha mungo bigatuma abagabo batabyumva neza bakaba banahohotera abagore babo bakanabasiganya mu mirimo y’urugo.”

Kurundi ruhande hari naho usanga abagore nabo barabyumvishe nabi kuburyo nabo basiganya abagabo babo kandi bose bagakwiye kuzuzanya.

Kuko kwigisha ar’uguhozaho inzego z’ubuyobozi zikaba zasabwe kugumya kujya barushaho gusobanura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kugirango ritaba intandaro y’ubutane hagati y’abashakanye.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ihame ry’uburinganire rikomeze ritezwe imbere maze dukomeze tuzamuke twese imihigo

Hishamunda yanditse ku itariki ya: 19-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka