Gakenke: Ibyiciro by’ubudehe bizafasha mu igenamigambi ry’akarere

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwemeje ibyiciro by’ubudehe; buvuga ko bigeye kubafasha gukora igenamigambi ry’akarere rihamye.

Kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nzeri 2015, nib wo ibyiciro byemejwe nyuma y’uko bisubiwemo bisabwe n’abaturage batari bishimiye ibya mbere.

Abashinzwe gukurikirana uko abaturage bashyirwa mu byiciro by’ubudehe bemeza ko muri aka krere byakozwe kuko uburyo abaturage bashyizwe mu byiciro bidatandukanye cyane n’ubushakashatsi buheruka gukorwa bwerekana uko imibereho y’abaturage ihagaze.

Ndahirwa Benjamin ukurikirana gahunda zo kwemeza ibyiciro by’ubudehe, avuga ko banyuzwe n’uburyo byakozwe.

Abayobozi bishimiye uko ibyiciro byakozwe, bavuga ko bagiye gukora igenamigambi ry'akarere rihamye bahereye ku mibare iri mu byiciro
Abayobozi bishimiye uko ibyiciro byakozwe, bavuga ko bagiye gukora igenamigambi ry’akarere rihamye bahereye ku mibare iri mu byiciro

Agira ati “Dukurikije amakuru tubonye yakusanyijwe mu mirenge, turabona rwose amakuru ari meza ndetse wayagereranya n’andi makuru asanzwe ariho yavuye muri EICV4, ugasanga rwose bifitanye isano ku buryo bigaragara ko byakoranywe ubushishozi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ntakirutimana Zephyrin, asobanura ko ibi byiciro by’ubudehe bigiye kubafasha mu igenamigambi kandi bagaharanira ko abari mu byiciro by’ubukene babisohokamo.

Ati “Iyi mibare y’ibyiciro ifasha akarere mu bijyanye n’igenamigambi tukamenye abaturage dufite bagomba kwitabwaho ndetse tukanaharanira ko ibyiciro barimo Atari byo bazahoramo kugira ngo turebe ko twarwanya ubucyene kandi twese dufatanyije hatagize usigara inyuma.”

Mu karere ka Gakenke, hari imirenge idafite umuturage n’umwe uri mu cyiciro cya kane, ari cyo kibarirwamo abakire, ariko hakaba abemezaa ko hari abaturage bagikwiye.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aka karere karasabwa gukoresha ingufu kagakuraho igisuzuguriro katewe no kuba aka nyuma. ibi byiciro by’ubudehe bibafashe kugena ibyo bazakorera abaturage bikabazamura

murengera yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka