Gakenke: Ibiza byahitanye abantu 34, inzu zisaga 400 zirasenyuka

Imvura idasanzwe yaguye mu Karere ka Gakenke, yateje inkangu zahitanye abantu 34 ndetse zisenya inzu zisaga 400 mu ijoro rishyira ku Cyumweru, tariki 8 Gicurasi 2016.

Abaturage basanga ibiza byabaye mu Karere ka Gakenke bidasanzwe kuko nubwo inkangu zijya ziriduka, ngo ni ubwa mbere zihitanye abantu bangana uko.
Abaturage basanga ibiza byabaye mu Karere ka Gakenke bidasanzwe kuko nubwo inkangu zijya ziriduka, ngo ni ubwa mbere zihitanye abantu bangana uko.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buravuga ko abantu 34 ari bo bahitanwe n’inkangu zasenye amazu 460 yo mu mirenge itandukanye yo muri aka karere.

Abaturage 34 bahitanwe n’ibi biza ni abo mu mirenge ya Minazi, Muyongwe, Coko, Mugunga, Gakenke, Mataba, ariko Umurenge wa Gakenke ukaba ari wo wibasiwe cyane kuko mu bantu 34 bitabye Imana mu karere, 16 bose ni abo mu Murenge wa Gakenke.

Uretse amazu n’abantu bahaburiye ubuzima, hari n’abandi bantu 19 bakomerekejwe n’inkangu, bakaba bahise bajyanwa kwa muganga, hakiyongeraho amahegitari menshi y’imyaka hamwe n’imihanda yangiritse.

Muri iyo mihanda harimo uwa Kigali - Rubavu wiriwe ufunze kuko wari watengukiwemo n’inkangu, ihuza imirenge ya Rushashi na Gakenke hamwe n’undi uhuza umurenge wa Mugunga n’Akarere ka Muhanga na Musanze. Amateme arenga 40 na yo yaguye ndetse amwe mu matungo arimo inka, ingurube n’inkoko na byo byapfuye.

Umuhanda Kigali - Musanze wakozwe igice kimwe ariko uza kongera gufungwa kuko byagaragaye ko hakiri ubunyerere bushobora guteza impanuka.
Umuhanda Kigali - Musanze wakozwe igice kimwe ariko uza kongera gufungwa kuko byagaragaye ko hakiri ubunyerere bushobora guteza impanuka.

Aganira na Kigali Today, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Uwimana Catherine, yatangaje ko baganiriye na Minisiteri Ishinzwe Imicungire y’Ibiza ku buryo hari ubufasha bw’ibanze bugomba kugezwa ku bangiririjwe.

Ati “Twakoze inama twumvikana na MIDMAR ko iri bwohereze isanduku zo gushyingura abo bantu. Ikindi twabasabye ni ubutabazi bw’ibanze nk’imyambaro, ibiryamirwa, ibyo kwiyorosa, ibyo gutekeramo, ibyo kuriramo, iby’isuku n’ibiribwa nk’ibishyimbo n’ibigori. Batubwiye ko saa moya za mugitondo baba bamaze kubizanira abo inzu zabo zasenyutse.”

Murekatete Marie Louise wo mu Murenge wa Gakenke, ni umwe mu basenyewe n’ibiza byateje inkangu, avuga ibiza bahuye na byo bidasanzwe kandi bikaba byabakuye umutima kuko ari bwo bwa mbere bahura n’ingorane nk’izi, aho ugutenguka kw’inkangu kwica abantu bangana gutyo umunsi umwe.

Ati “Nk’ubu mu Kagari ka Rusagara maze kumvamo abantu bageze muri 13 bamaze gupfa, umuntu ari gutereza amaso mu misozi akabona n’ibiti bya rutura byahurudutse nk’ishyamba rya hegitari ryamanutse ryose riri hasi mu gishanga, kandi ubundi hazaga ibitengu ariko ntibyatengukaga ngo biteze ikibazo kingana gutya.”

Kubera ko ubutaka bukirimo kunyerera, abaturage batuye munsi y’umusozi baragirwa inama yo kuba bahavuye kugeza igihe ubutaka buzakomerera kuko imvura iramutse iguye, bishobora kongera gutenguka.

Umuhanda Kigali - Musanze wari wiriwe ufunze, wamaze gukorwaho igice kimwe. Imodoka zongeye kubuzwa kugenda kuko byagaragaye ko hakinyerera bikaba bishobora guteza impanuka. Imibare y’abantu bahitanwe n’inkangu ikaba ishobora kwiyongera kuko harimo ababuriwe irengero bagishakishwa.

Uretse mu Karere ka Gakenke, ibiza byakomotse kuri iyo mvura y’ijoro rishyira ku Cyumweru, byahitanye abantu umunani bo mu Karere ka Muhanga ndetse n’abandi bane mu mu Karere ka Rubavu, babura ubuzima nyuma yo gutengukirwa n’inkangu.

Kanda HANO usome inkuru yabanje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Kucyi mutavuga abo ku kinyoni umurenjye wa kigari

Alias yanditse ku itariki ya: 8-05-2018  →  Musubize

twese duharanire kwirinda ibiza

Musafiri francois yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

Mana tabara gakenke,natwa nk’abanyarwanda na banyagakenke twese twifatanyije nababuriye ababo muri ibyo biza,mana rinda abasigaye.

Irankunda pascal yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

kbs gakenke amashur yafunguwee

EDDY ZO yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

Mdmal Nifashe Abasigaye Murayomataba Niba Ifite Ukoyabimura Ibibafashemo Kugirango Ibiza Bitazongera Guhitana Abaturage Bangana Kuriya Kuko Birababaje Abapfuyebo Mbasabiye Iruhukoridashira Murakoze.

Sibobugingo J Pierre yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

Mdmal Nidufashe Niba Haraho Yakwimurira Abobaturage Ibibafashemo Kugirango Ibiza Bitazongera Gutana Abaturage Bangana Kuriya Murakoze.

Sibobugingo J Pierre yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

Mana Irimwijuru Tabara Ururwanda Wari Wahaye Umugisha Ngabo Bakiri Iwawe

Arias Nyagatr yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

Nuko midimal yareba icyo ikorera iyo miryango kandi bakava mum
anegeka

Tuyisenge yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

Nuko midimal yareba icyo ikorera iyo miryango kandi bakava mum
anegeka

Tuyisenge yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

Mana tabara urwanda urukize ibi biza kdi abo byahitanye ubakire mu bwami bwawe.

Alias. yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

Amakuru Murigutanga Nayo Kumuhanda Wigikara Gusa Nimugere Mataba Murumirwa

Nevs yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

Mbega Ikibazo?Midimari Iranyura Hehe Ije Gufasha Abanyamataba?Ubuzima Bwahagaze Burundu Icyokora Bakoresheje Kajugujugu Byowenda Birakunda Kandi Nanubu Imvura Iracyarwa

Nevs yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka