Gakenke: Gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga byarorohejwe, ibanga ryo kuzibona ni ukwiga
Bamwe mu bantu baganiriye na Kigali Today, kuri uyu wa kabiri tariki 16/07/2013, baje kureba aho bakorera ikizamini cy’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bemeza ko gukorera impushya byorohejwe, kugira ngo uyibone bisaba kuba witeguye neza.
Mbere ibizamini byakorerwaga ku rwego rw’Intara, abashaka impushya bagakora ingendo zabatwara amafaranga bigeretseho no kurara ariko polisi yaje kwegereza iyo serivisi abaturage, ibizamini bikorerwa mu turere twose tw’igihugu.

Ntahorutaba Felecien, ufite uruhushya rwa burundu rwa moto, avuga ko byorohejwe kuko abantu batakijya kure gukora ikizamini ariko kuri moto ngo bagaruye ikizamini cya demarage gisa nk’aho gikomeye nubwo ari ngombwa mu gukumira impanuka cyane cyane ahantu hahanamye.
Nubwo ibizamini bikorerwa hafi, bemeza ko ubona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga aba azi ikinyabiziga ku buryo byamurinda impanuka.

Musabyimana Jean Pierre wabonye uruhushya rwa burundu rwa moto n’urw’imodoka atangaza ko ibanga ryo gutsinda ikizamini ari ukwiga.
Ati: “Ibanga ni ukwikuramo ubwoba kandi ugakora ibintu uzi ndetse ugafata igihe cyo kwiga kuko ntabwo wajya gukora utarize ngo uvuge ngo uzatsinda.”
Ngo gutwara ikinyabiziga ufite uruhushya ni byiza kuko rukurengera igihe ukoze impanuka mu gihe utayifite ushobora no guhanishwa igifungo; nk’uko Ntahorutaba abisobanura.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|