Gakenke: Fuso yakoze impanuka Imana ikinga akaboko

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13/09/2012 mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke ariko abantu babiri bari bayirimo basohokamo ari bazima.

Iyo modoka ifite puraki RAB 528 H yakoze impanuka izamuka ahantu hitwa i Buranga hakunda kubera impanuka, ubwo yari ipakiye toni 10 z’ifumbire mvaruganda yari ikuye mu Mujyi wa Kigali iyijyanye mu Karere ka Musanze.

Imodoka yabuze feri izamuka isubira inyuma igonga umugunguzi (Photo: N. Leonard)
Imodoka yabuze feri izamuka isubira inyuma igonga umugunguzi (Photo: N. Leonard)

Umushoferi wari utwaye iyo modoka atangaza ko yashyizemo vitesi yanga kujyamo, afashe feri kugira ngo imodoka ihagarare arayibura maze imodoka isubira inyuma agerageza kurwana nayo nka metero 100 ku bw’amahirwe agonga umugunguzi ibona guhagarara.

Umushoferi na kigingi bari muri iyo modoka basohotsemo nta bikomere bafite
n’imodoka itangiritse uretse amapine abiri y’inyuma yashwanyaguritse.

Tariki 21/07/2012, bisi ya KBS yakoreye impanuka mu metero nkeya uvuye aho iyo Fuso yaguye abanyeshuri yari itwaye bajya mu biruhuko barakomereka bikomeye.

iyi FUSO ntiyangiritse bikomeye, kimwe n'abari bayirimo.
iyi FUSO ntiyangiritse bikomeye, kimwe n’abari bayirimo.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka