Gakenke: Bishop Rwandamura yarokotse impanuka y’ikamyo na Rav 4

Ikamyo yo mu bwoko bwa Scania yagonze Rav 4 yari itwaye Bishop Rwandamura Imana ikinga akaboko ntiyagira icyo aba ariko abandi babiri bari kumwe na we mu modoka bava i Rubavu barakomereka byoroheje.

Iyi mpanuka yabereye ahantu hitwa Ndora urenze gato umujyi wa Gakenke mu kagali ka Buheta, umurenge wa Gakenke ho mu karere ka Gakenke mu ijoro rishyira tariki 17/07/2012 mu masaha ya saa moya n’igice.

Bishop Rwandamura wo mu itorero United Christian Church (UCC) yavaga i Rubavu mu mirimo y’itorero. Yasobanuye uko impanuka yabaye muri aya magambo:“ Ikamyo yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu maze iva mu mukono wayo ijya mu mukono wacu umushoferi ageregeje kuyikwepa biba iby’ubusa ihita itugonga iduhereye imbere.”

Polisi ikorera mu karere ka Gakenke ivuga ko impanuka yatewe n’umushoferi wamenyereye kugendera mu mukono w’ibumoso mu gihugu cy’iwabo agasatira Rav 4 mu mukono wayo.

Ikamyo yavuye mu mukono wayo isatira Rav 4.
Ikamyo yavuye mu mukono wayo isatira Rav 4.

Umushoferi wari utwaye Rav 4 n’undi mushoferi usanzwe utwara Bishop Rwandamura bakomeretse bidakabije, bahise bajyanwa n’imbangukiragutabara (ambulance) mu Bitaro Bikuru bya Nemba.

Umushoferi wari utwaye iyo kamyo yo mu gihugu cya Uganda ifite puraki UG 726 B yaburiwe irengero nyuma gato y’uko impanuka ibaye.

Imodoka ya RAV 4 ifite puraki RAB 509 R yangiritse cyane ku gice cy’imbere mu gihe ikamyo yo ntacyo yabaye uretse gukombana gatoya imbere.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Imana yaribizi ko ntacyo yaba kuko yari mumurimo wayo yari yamutumye gukora muri ruriya rugendo yarimo.ikindi afite byinshi agomba gukora kuriki gihugu cy’urwanda agifiteho ubuhanuzi rero satani afite ibibazo ahubwo, ubwo ashaka kwigabiza umukozi w’Imana usizwe amavuta y’Imana.

Murenzi Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

nukuri byo iyimpanuka mubigaragara yariteye ubwoba ariko uwiteka arinda umugaraguwe kuko haribyinshi atararangiza gukora hano kwisi niyo mpamvu ntacyo satani yamutwara murakoze

Rukundo j m v yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

Yooo, ishimwe niryawe Mana, warokoye umugaragu wawe.
kandi icyubahiro nogukomera nibyawe Mana. wabarokoye bose.

Amen Amen.

yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

Na we arapfa icecekerere iyo igihe kigeze kuko ntaewupfa igihe kitageze.

yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

Umukozi w’Imana ntapfa gupfa iyo akorera Imana byukuri! apfa iyo asohoje ibyo Imana yamushyiriyeho gukora birangiye!

EMMY yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

Iyi mpanuka yari iteye ubwoba pe. Imana ishimwe ubwo ntawapfuye.

Propro yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka