Gakenke: Barifuza ko Umushyikirano wavuga ku kibazo cy’ibikorwaremezo

Abaturage bo mu karere ka Gakenke baganiriye na Kigali Today bifuza ko Inama y’Umushyikirano iteganyijwe tariki 06-07/12/2013 yagaruka ku bikorwaremezo nk’amashanyarazi n’imihanda kimwe n’imibereho myiza nka mitiweli n’ibyiciro by’ubudehe.

Nyirabahutu Bernadette yagize ati: “Mu Murenge wa Rushashi, umuriro w’amashanyarazi wagezemo urimo ariko nturagera hose hari aharambitse amapoto bategereje ko uhagera nkabona bitinda, inama y’umushyikirano yabidufashamo.”

Kuri ibi, Mugenzi Jean Bosco wo mu Murenge wa Cyabingo yunzemo agira ati: “Ikibazo kijyanye n’umuriro w’amashanyarazi, Leta yagishyizemo ingufu ku buryo yegereje abaturage umuriro w’amashanyarazi mu duce dutandukanye ariko aho ntuye biragaragara ko umuriro ugera mu gapande kamwe.

Ugasanga hari abandi baturage bawukeneye cyane basigaye, byaba byiza bareba ukuntu bakangurirwa kwishyira hamwe bakagaragaza uruhare rwabo noneho uwo muriro ukaba wabageraho”.

Mu bindi bifuza ko byagarukwaho harimo umuhanda wa Kigali-Ruli na Rushashi, ibyiciro by’ubudehe, ubuhinzi bukoresha ivomerera rigezweho na mitiweli.

Umuhanda uva i Kigali ukanyura mu Karere ka Rulindo ukagera mu Murenge wa Ruli ubarizwamo ibitaro bya Ruli, ngo ukozwe neza byaborohereza ingendo n’abagana ibyo bitaro bakagera bitabagoye.

Ku bijyanye n’ibyiciro by’ubudehe bavuga ko iyo nama yabigarukaho n’ivugurura ryabo rikihutishwa kandi bikanonosorwa.

Ku buhinzi bukoresha iyuhira ry’imyaka rigezweho, basanga biganiwe bikongerwamo imbaraga byakongera umusaruro uva ku buhinzi no mu gihe cy’izuba bagahinga.

Uwayezu Damien ni byo abisobanura atya: “Tuzi ko ibihe by’ihinga ari bibiri, nk’ahantu hanyura amazi…ku buryo hahinzwe izo mboga hakwitabaza imashini zabugenewe hakaboneka imboga nyinshi kandi zigera ku bantu bose”.

“Mituelle de santé ni ingirakamaro koko hari ikintu kivuga ko niba umuntu atanze mitiweli ategereza ko amara ukwezi numva icyo kintu gisa nk’aho kibangamiye umuntu watanze mitiweli ku bwanjye yagahise yivuza atagombwe gutegereza ko ukwezi gushira numva ko inama yumushyikirano icyo kibazo yagikemura rwose.” Uko ni ko Nyirabahutu abyifuza.

Inama y’umushyikirano yatangiye mu mwaka wa 2003, ihuza ihuza Perezida wa Repubulika, abayobozi bo muri guverinoma, abayobozi b’inzego z’ibanze, abikorera, Abanyarwanda baba mu mahanga, abagize sosiyete sivile ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo ifatwa nk’urubuga rukomeye rufatirwamo ingamba n’imyanzuro bigira uruhare runini mu gukataza iterambere muri rusange.

Inama y’umushyikirano y’utu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti: “ Ubunyarwanda ni inkingi y’iterambere rirambye.”

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka