Gakenke: Bahangayikishijwe n’ikiraro cyo kuri Gaseke cyangiritse

Abatuye mu murenge wa Busengo mu karere ka Gakenke barasaba gukorerwa ikiraro cyo kuri Gaseke kuko cyangiritse bikaba bibabangamira kuhambuka

Iki kiraro cyo kuri Gaseke gihuza Akagari ka Butereri naka Mwumba twose two mu murenge wa Busengo ku buryo bibagangamira abaturage kuko akenshi ariyo nzira ya bugufi bakoresha none hakaba harangiritse hasigaye imigogo ibiri kandi nayo ishaje bakagira impungenge ko umuntu ashobora kwitura mu mugezi ukaba wamutwara

Ahakorera ibiro by'Umurenge wa Busengo mu karere ka Gakenke
Ahakorera ibiro by’Umurenge wa Busengo mu karere ka Gakenke

Ngo mbere iki kiraro cyari kigizwe n’imigogo itatu kuri ubu hakaba hasigayeho ibiri kandi nayo ikaba ishaje cyane kuburyo hanyura abantu batagira ubwoba kandi nabwo bakaba badashobora kuhanyura ari babiri kubera gutinya ko bashobora kugwa mu mazi.

Mukeshimana Marie Chantal wo mu murenge wa Busengo avuga ko icyo kiraro kimeze nabi kuko gisigaranye imigogo ibiri nayo ikaba ishaje kuburyo kitakiri nyabagendwa

Ati “ikiraro kimeze nabi nicy’imigogo ibiri kandi irashaje kandi umugezi ni muremure cyane kuburyo umuntu aguyemo atabasha kurokoka bikaba bitubangamiye kuko kugenda tunyura mu mazi kuko nk’umuntu ugira ubwoba ntabwo yakinyuraho”.

Abaturage bakaba basaba ko hakorwa kuko bakunda kuhakoresha bahetse abarwayi bajyanye kwa muganga ariko ubu bikaba bitaborohera kubera uburyo hangiritse.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busengo buvuga ko mu rwego rwo korohereza abaturage bo mu tugari twa Butereri na Mwumba batangiye gukora kino kiraro ariko kandi ngo mu gihe abaturage bahetse si byiza ko bagikoresha kuko haba hatameze neza ku buryo bajya bahanyura bahetse

Umukozi w’Umurenge wa Busengo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ntakirutimana Innocent avuga ko kuko ari inzira ya bugufi batabuza abantu kuhanyura ariko ubusanzwe icyo kiraro kikaba kitujuje ibisabwa kuko uko umugezi wuzuye ugitwara kuburyo ahantu kiri batavuga ko umutekano waho wizewe

Ati “Icyo twasaba abaturage hari ibindi biraro bizima kandi ubona byizewe neza bikomeye, twabagira inama yo kuba ari byo bakoresha nko mu gihe bahetse ariko n’icyo nibamara kugikora bakaba bagikoresha bagiye mu mirimo yabo y’ubuhinzi”

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umuganda uzadufashe mukucyubaka na akarere kabigiremo uruhare

adelaide yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

ahubwo babuze abaturage kuhambuka batazahagirira impanuka kugeza hubatswe

uzamukunda yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka