Gakenke: Bahagurutse batazi iyo bagiye bibaviramo gusaba akazi kugira ngo bucye kabiri
Abana babiri bari munsi y’imyaka 12 bakomoka mu karere ka Gakenke bahagurutse mu Gakenke mu cyumweru cyarangiye tariki 23/06/2012, bagiye gusura abavandimwe babo ariko batazi neza aho batuye bibaviramo gusaba akazi mu nzira kugira ngo bucye kabiri.
Mutuyimana Angelique w’imyaka 10 utuye mu murenge wa Busengo ubana na nyirakuru avuga ko yavuye kugemurira nyirakuru wari urwaje umwana ku bitaro bikuru bya Nemba maze atekereza kujya gusura umukobwa w’iwabo uba i Kigali.
Mutuyimana yagiye ku isoko ahurirayo na Nzayituriki Chantal w’imyaka 12 banoza gahunda yo kugurisha agapaniye yari yagemuyemo amafaranga 1000 maze barayagabana kugira ngo batege imodoka.
Babuze imodoka maze bagenda n’amaguru. Ubwo bageraga mu Kinini mu murenge wa Rusiga, akarere ka Rulindo basabye akazi ko gukora mu rugo babizeza umushahara w’ibihumbi bitatu ku kwezi kugira ngo babashe kubaho.

Nzayituriki utuye mu murenge wa Nemba acigatiye inoti y’amafaranga 500 mu kiganza avuga ko yari agiye gusura nyina wabo utuye kuri Base ariko aza kuhabura ni ko gukomezanya na Mutuyimana wari wigiriye i Kigali n’amaguru.
Umubyeyi wa Nzayituriki twaganiriye kuwa mbere tariki 25/06/2012 avuye kubatarura mu karere ka Rulindo avuga ko umuntu wabahaye akazi yamubereye imfura kuko yababwiye ko abahaye akazi ari uburyo bwo kubajijisha kugira ngo batazamucika maze ashakisha ababyeyi babo.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
olalalaaaaaaaaaaaaaaaaaaa, uyu mubyeyi ni imfura ntabwo ameze nkabo jya mbona bababona bakumva bacakiwe ngo kubera aba ari utwana bazajya bikubitira ndetse bakanabakoresha icyo bishakiye. gakenke yabyaye imfura , dutoragura amayera tukayasubiza.
Ni ukuri uyu mubyeyi watangiriye aba bana akababeshya ko abahaye akazi ariko agakomeza gushakisha iwabo yagize neza yakgize umutima wa kimuntu. Ni bangahe babikora ko ahubwo ko hari n’abajya kubashukashuka mu cyaro bakabatwara. Hari n’igihe baba ari bene wabo ariko kuba batararangiza byibura no kwiga primaire ntibibatere ubwobabakabashukashuka bakabatwara birengagije ko ababo bangana gutyo bari mu mashuri. Numvise ngo hari campaign yo gukura abana mu bigo by’imfubyi bagasubizwa mu miryango nk’aho bajya kubijyamo iyo miryango itabagaho. Ababyeyi b’ubu basigaye barabaye inyamaswa gusa!
Ni ukuri aba bana ni abahanga!urebye uburyo bacuze uyu mugambi.Ariko se umuntu yatangirana inyota y’amafaranga guhera ubu akazageza ryari?Gusa birasekeje by the way.
abo bana ahubwo babitege