Gakenke: Babujije imodoka kugenda ngo basuhuze umunyamakuru bakunda
Abaturage bo mu Murenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke bagaragaje ku buryo busanzwe ko bakunda Uwimana Emmanuel, umunyamakuru wa ORINFOR ukorera Radiyo y’Abaturage ya Musanze kubera ibiganiro abagezaho.
Ubwo umuyobozi w’akarere yarangizaga kuganira n’abaturage tariki 04/02/2013, abaturage bazengurutse imodoka yagombaga gutwara umunyamakuru Uwimana bamusohora mu modoka ngo abasuhuze. Uwimana yubahirije ugushaka kw’abaturage, asohoka mu modoka asuhuza abakunzi be ahereye ruhande.
Kubera uburyo wabonaga bamwishimiye, wasangaga buri wese ashaka kumukoraho hitabazwa abashinzwe umutekano kugira ngo abashe kubasohokamo.

Uyu munyamakuru umaze imyaka 9 mu mwuga w’itangazamakuru yamenyekanye kubera ikiganiro “Gahunda ni Porogaramu” cyakunzwe cyane n’abaturage batuye mu turere twumvikamo Radiyo y’Abaturage ya Musanze.
Abaturage baganiriye na Kigali Today batangaza ko bakunda umunyamakuru Uwimana kuko ikiganiro cye cyigisha kandi kikubaka imibanire y’abashakanye.
Ntuyehe Ignace, umusaza w’imyaka 80 ni umwe mu bashimishijwe no kubona Uwimana anagira amahirwe yo kuganira nawe agira ati: “ Imana irakarama, rwose Emmanuel ni umuntu dukunda; ni umuntu dukunda kuri Radiyo cyaneee. Avuga neza, arigisha umuntu akumva akanyurwa.”
Ngo icyo kiganiro gifasha abashakanye kubaka umubano hagati yabo n’ingo zari mu nzira yo gusenyuka zikongera zikabana neza.
Icyo kiganiro kinyura kuri Radiyo buri wa gatatu guhera saa kumi n’imwe za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri gikangurira umugore cyangwa umugabo kuganira n’uwo bashakanye mu gitondo amwifuriza igitondo cyiza. Ngo ibyo biganiro bituma birirwana akanyamuneza n’imirimo bakora ikagenda neza.

Uwimana yabisobanuye muri aya magambo: “iyo mwaramutse cyangwa iyo dialogue ni byo bituma haza umwuka mwiza mu muryango. Ikintu naboneye ni uko wa mwuka wabyukiye mu muryango ukomereza muri services uwo muryango utanga zitandukanye hirya no hino ni ukuvuga ko n’abava mu rugo yavuganye nabi n’uwo bashakanye atanga service nabi.”
Uyu munyamakuru akangurira abandi banyamakuru kwakira no kugisha neza abaturage igihe bagirana ibiganiro nabo kandi bagakora ibiganiro bigera ku muturage wo hasi.
Uretse icyo kiganiro, Uwimana anakora ikindi kiganiro cyitwa Urubuga rw’abana na cyo gikundwa n’abantu batari bake.
Abanyamakuru nk’imwe nk’abahanzi ni abantu bagira abakunzi kandi ni ibintu ibisanzwe kuko abantu babumva kuri Radiyo bagira amatsiko yo kubabona imbonenkubone. Ariko na none ntibisanzwe ko bakundwa cyane nk’abahanzi bihangange cyangwa abanyapolitiki nk’uko Uwimana abaturage bo mu Murenge wa Rusasa babimugaragarije.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
uwimana arakunzwe ariko ntabwo arusha Beni
Rwose nanjye ndemeranya n’aba baturage, uyu mubanyamakuru nanjye ndamukunda pee, ni umuntu ugira ubusabane kandi ubona aha agaciri umurimo we kandi agakunda gusana nabagenzibe. Byaba byiza ko nabagenzi be bafata urugerorwe.
Good!Emmanuel biragaragara ko akunzwe pe.Inkuru ze azitangaza mu ijwi ryiza rirongoroye kandi zifite ubuhanga.Abaturage kumunda rero ntibitangaje.Ubwo buhanga bwe no muri kamenuza i Butare yarabugaragaza.Komereza aho!
Rwose ni umustari ndemeye. N’abandi banyamakuru bamwigireho.
nanje ndumunyamakuru kuri RPA Ngozi.uwo Emmanuel nawe kabisa arakunzwe.guma muduha amakuru.
Kuba abaturage bakunda UWIMANA nange nemeranya nabo kuko nange numva UWINA avuga inkuru neza yewe numvishe nimikino ayatanga neza. Nakomereze aho.