Gakenke: Babifashijwemo n’ingabo za RDF, abaturage babashije kuvana ikamyo aho yari yarahirimye

Mu rwego rwo kugirango hakomeze gukumirwa impanuka zishobora guterwa n’igikamyo cyari kimaze iminsi ibiri cyarahirimiye mu mu kingo uri iruhande rw’umuhanda ukinjira neza muri santere ya Gakenke uturutse mu Karere ka Musanze, ingabo za RDF zifatanyije n’abaturage batanze ubufasha kugirango iyi kamyo ihavanwe.

Iyi kamyo yo mu gihugu cya Tanzania nkuko byerekanwa na nimero iyiranga ya T 859 AAN yaguye mu ijoro ryo kuwa 08/09/2014, ubwo yarimo kumanuka iturutse Musanze ubundi ipine y’imbere izaguturika ari na byo byateje impanuka.

Kuri uyu wa 10/09/2014 nibwo abaturage batanze umusanzu wo gutunda amabuye yo gutega iyi kamyo mu gihe yakururwaga n’imodoka yabigenewe (break down) yari yazanwe n’ingabo za RDF.

Kuyikura mu mukingo aho yari yaguye byasabye kwifashisha imashini z'ingabo za RDF.
Kuyikura mu mukingo aho yari yaguye byasabye kwifashisha imashini z’ingabo za RDF.

Vedaste Nsabimana wo mu murenge wa Nemba, asobanura ko igikorwa bakoze bagikoze bikorera kuko n’ubundi kuba iriya kamyo yari yaryamye iruhande rw’umuhanda byari ikibazo kuko yari kuzateza n’izindi mpanuka bitewe n’uburyo yari yarahirimye iruhande rw’umuhanda.

Ati “kugirango iyi modoka ivemo ni umusada wacu tugomba gukora kugirango iyi modoka byanze bikunze ivemo umuhanda ube nyabagendwa nta kindi tugamije”.

Celestin Ndagiwenimana avuga ko Abanyarwanda bagakwiye kugira umutima utabara kuko n’ubundi ngo cyera umuntu yatabarwaga n’abaturanyi nk’uko abisobanura.

Ati “aba rero kuba barakoreye impanuka ahangaha, ntago ari abanzi kuko ntituzi ibyo bari bafite aho bari babijyanye bishobora kuba byari bigiye no gufasha abandi Banyarwanda bagenzi bacu nk’uko natwe iyacu yahagera y’umuntu uvuka hano muri Gakenke nawe bakamutabara bityo niyo mpamvu twiyemeje kubikora”.

Guturika kw'ipine y'imbere byabaye intandaro y'impanuka.
Guturika kw’ipine y’imbere byabaye intandaro y’impanuka.

Uwari utwaye iriya kamyo ubwo yagwaga Godfrey Charles Gohage asobanura ko bakoze impanuka nijoro ubwo bari baturutse Goma muri Congo (DRC) basubiye iwabo mu gihugu cya Tanzania.

Gusa ariko ngo gukorera impanuka mu Rwanda bisa nk’amahirwe kuri Gohage na mugenzi we bari kumwe kuko ngo hari ibindi bihugu bakoreramo impanuka bakanamburwa , bitandukanye no mu Rwanda aho batabawe bakarindirwa n’umutekano w’imodoka yabo kugeza naho bafashijwe kuyihakura.

Gohage agira ati “mu bindi bihugu iyo ugize ibyago ukagira impanuka, baza baje kwiba kuburyo banakwica ariko ntitwigeze tubona ibintu nk’ibyo hano kuko abantu baje bakatubwira mukomere mu gitondo haza abasirikare baraturinda none baduhaye n’ubufasha turashimira Leta yu Rwanda”.

Ngo buri Munyarwanda akwiye kugira umutima ufasha ukanatabara.
Ngo buri Munyarwanda akwiye kugira umutima ufasha ukanatabara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gakenke, Janvier Bisengimana, asobanura ko nyuma yo kubona ko hashize iminsi iriya kamyo iryamye mu muhanda biyambaje ingabo z’igihugu n’imishini zabo ariko nabo nk’abaturage bashyiraho uruhare rwabo kuko gutabara ari umucyo w’Abanyarwanda.

Ati “mu byukuri Umunyarwanda yagombye kugira indangagaciro z’Ubunyarwanda zirimo gukunda igihugu, gukundana no gukunda abatugana ndetse no gufashanya igihe cyose bibaye ngombwa”.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 2 )

turabashima mudufasha gutangangariza amakuru igihe

TURI yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

RDF ni inkingi yamwamba y’ubuzima bwa abanyarwanda buretse no guha umutekano igihugu , ubuzima bwiza bugendeye kubuvuzi , nibi rero byose nibisanzwe RDF kwisonga

kamali yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka