Gakenke: Arasaba kwishurwa amafaranga y’ikawa yahaye uruganda rwa Muhondo coffee company Ltd

Jean Damascène Nkurikiyinka, utuye mu kagari ka Bwenda mu murenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke, arasaba kwishurwa amafaranga asaga ibihumbi 400 y’ikawa yahaye uruganda rwa Muhondo Coffee Company Ltd hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa gatandatu muri uyu mwaka wa 2014.

Nkurikiyinka ngo yabaguriraga ikawa akayibohereza ku buryo yaje kugeza ku mafaranga ibihumbi 845 ariko aza kwishurwamo amafaranga ibihumbi 435, ubu akaba abishuza ibihumbi 410 byasigaye.

Abashinja gukoresha impapuro mpimbano

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Muhondo Coffee Company Ltd buvuga ko bwamwishuye ideni ryose bari bamubereyemo ariko Nkurikiyinka we agasobanura ko Atari byo kuko impapuro bakoresheje ari impimbano nk’uko abyemeza.

Ati “nagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Company inshuro zirenze eshatu nyirarwo yanga kuza, tubarana n’uwo mukobwa (contable) anyemeza ko yayampaye kandi atarayampaye. Tuje ku murenge niho twasanze yarasinye impapuro mpimbano ariko kuyampa nyiri uruganda yarayanyimye”.

Nkurikiyinka arasaba kwishyurwa amafaranga y'ikawa yahaye Uruganda rwa Muhondo Coffee Company Ltd.
Nkurikiyinka arasaba kwishyurwa amafaranga y’ikawa yahaye Uruganda rwa Muhondo Coffee Company Ltd.

Uretse kuba iki kibazo cyaragejejwe mu nzego z’umurenge, Nkurikiyinka avuga ko yanakigejeje mu nzego za sitasiyo (station) ya polisi ya Rushashi gusa ikibazo cyanze gucemuka ku buryo hari n’imbogamizi bituma ahura nazo nk’uko akomeza abisobanura.

Ati “imbogamizi byanteye ni uko abana banjye batiga, nari mfite umukobwa wiga muri University kugira ngo ejo bundi agende nabanje kugurisha inka zanjye ebyiri kuko yiga i Kigali muri university nkaba mfite abana bane biga”.

Ubuyobozi bw’uruganda buvuga ko ari we ubafitiye umwenda

Umuyobozi w’uruganda rwa Muhondo Coffee Company Ltd, Jean Nepomuscène Habyarimana yemera ko koko bakoranaga na Nkurikiyinka bakamuha amafaranga akabazanira ikawa, gusa hashize igihe baza kubara basanga Nkurikiyinka ariwe ubafitiye ideni ry’amafaranga agera ku bihumbi 230 nk’uko nawe abyemeza.

Ati “Nkurikiyinka yari umu asheteri (acheteur) wacu akaza tukamuha amafaranga akajya kutugurira ikawa, igihe kigeze dukoze umubare dusanga umugabo aturimo amafaranga arenze ibihumbi 200, agera muri 230”.

Umuyobozi wa Muhondo Coffee Company Ltd avuga ko Nkurikiyinka ariwe ubafitiye ideni.
Umuyobozi wa Muhondo Coffee Company Ltd avuga ko Nkurikiyinka ariwe ubafitiye ideni.

Uruganda ngo rwakoze urutonde rw’abantu barufitiye ideni barushyikiriza inzego z’utugari ariko kugeza magingo aya ntibarahura na Nkurikiyinka nk’uko Habyarimana akomeza abivuga.

Ati “kubera ko twari dufite n’abandi b’asheteri baduhemukiye twakoze urutonde muri rusange turushyikiriza ubuyobozi bw’utugari n’imirenge dushaka kugira ngo turebe ko badufasha kwishyuza, urwo rutonde rukimara kugenda Nkurikiyinka yahise agenda ararutambamira aba agiye mu murenge, baraduhamagara tujyana amaresi (receipt) yagiye asinyiraho amafaranga Nkurikiyinka turamubura”.

Ntibyagarukiye aho kuko ngo uruganda rwa Muhondo Coffee Company Ltd rwitabye ubuyobozi bwa sitatiyo ya Polisi ikorera mu Murenge wa Rushashi Nkurikiyinka akabura inshuro zirenze ebyiri, ku buryo kugeza n’ubu babuze uko bahura.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Muhondo, Bizimana Ndababonye asobanura ko niba ikibazo cyaraniwe gukemuka bitewe n’uko babuze uko babonana, ubu buyobozi bugiye kubashakira uko bahura kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Nkurikiyinka yitabaje polisi kugira ngo imufashe gukurikirana amafaranga ye.
Nkurikiyinka yitabaje polisi kugira ngo imufashe gukurikirana amafaranga ye.
Yandikira ubuyobozi bwa Sitasiyo ya Polisi ya Rushashi yavugaga ko bamusinyiye inyandiko mpimbano zerekana ko yishyuwe amafaranga yose.
Yandikira ubuyobozi bwa Sitasiyo ya Polisi ya Rushashi yavugaga ko bamusinyiye inyandiko mpimbano zerekana ko yishyuwe amafaranga yose.
Aya ni amwe mu makashi na sinya Nkurikiyinka yemera.
Aya ni amwe mu makashi na sinya Nkurikiyinka yemera.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko rero ibintu byo gusanga uruganda rwahuguje umuturage kandi ejo ariwe bazongera kujya gusaba iyi kawa nabyo ninko gutema ishami wicariye rwose, uyu muturage niba aya mafaranga ayafitiye arenganurwe

kalisa yanditse ku itariki ya: 7-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka