Gakenke: Abavandimwe babiri baturikanwe n’igisasu bahita bitaba Imana
Abana babiri baturikanwe n’igisasu mu gitondo cyo kuri uyu wa 03/12/2012 mu Mudugudu wa Mutara, Akagali ka Raba, Umurenge wa Minazi, Akarere ka Gakenke bahita bitaba Imana.
Steven Manirakiza w’imyaka 10 na murumuna we Elie Dufitumukiza w’imyaka 7 baturikanwe n’igisasu ahagana 8h15 za mu gitondo bagenda mu nzira igana mu murima ababyeyi babo bahingagamo; nk’uko Celestin Gatabazi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Minazi abitangaza.
Gatabazi avuga ko bagishakisha amakuru ku mvano y’icyo gisasu cyaturikanye abo bana. Niba cyo gisasu bagikuye mu rugo iwabo cyangwa bagitoraguye mu nzira banyuzemo biracyari urujijo dore ko ari bo bari gutanga amakuru y’impamo.
Ba nyakwigendera Manirakiza na Dufitumukiza bari abana ba John Bitwayiki w’imyaka 36 na Alphonsine Mukagatare w’imyaka 34 akaba ari bo bari bafite bonyine.
Inzego zishinzwe umutekano mu karere zigishije abaturage zibakangurira kudakinisha ibintu batazi, kutegera ahantu babonye igisasu no kwihutira kubimenyesha inzego z’umutekano.
Hamanitswe impapuro ku biro by’inzego z’ubuyobozi, ku mashuri n’ahantu hahurira abantu nko ku tubari ariko ikigaragara ni uko ubu butumwa butaragera kuri bose kuko hari abo ibisasu bicyambura ubuzima.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, ibisasu bigera kuri 50 byatoraguwe mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Gakenke; nk’uko inzego zishinzwe umutekano zibitangaza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Kariya karere kabereyemo imirwano hagati ya RDF n’abacengezi, yamaze umwaka n’igice (jan 1997-jul 1998). Kandi ibisasu ntibijya bishira mu butaka. I Burayi baracyataburura ibyo mu ntambara ya kabiri y’isi yose, imaze imyaka 67 irangiye!
uwo mwana yari umunyeshuri mwiza R.I.P
Mbega akaga aba babyeyi bagize!!! Nibihangane kandi Imana yakire mu bwami bwayo izo nzirakarengane.
Ariko hari icyo nibaza: Ibyo bisasu biva he? Ndibuka ko muri za 1995, 96 na 97, habayeho gahunda nini cyane yo gutegura ibisasu byari byuzuye mu Rwanda. Ikigaragara ni uko ibyo bisasu bitashize cyangwa rero hakaba hari abantu bazana ibindi bisasu. Bibaye ariko bimeze byaba bibabaje cyane. Nukuri Abanyarwanda twarambiwe abagizi ba nabi bambura ubuzima abana b’u Rwanda bazira amaherere. Birababaje pe.
imana ibahe iruhuko ridashira kandi abobabyeyi nabo bakmeze kwihangana
Ababyeyi b’abo bana nibihangane. Bahuye n’ikigeregezo gikomeye.