Gakenke: Abaturage begerejwe amatara yongerwamo umuriro banyonze pedale nk’iy’igare

Niyibizi Jean de Dieu ucururiza mu mujyi wa Gakenke afite imashini yongera umuriro mu matara ya NURU banyonze pedale nk’iy’igare ugashyiramo u muriro ukoreshwa mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri.

Abaturage batunze ayo matara barayamuzanira akayashyiramo umuriro, buri tara ryishyura amafaranga 100. Ngo nubwo kuyashyiramo umuriro bitoroha kuko bimusaba iminota nka 40 kugira ngo amatara atanu yuzure.

Niyibizi wahawe n’umushinga Nuru iyo mashini izwi nka Power cycle mu rurimi rw’icyongereza, avuga ko iyo yabonye abaturage benshi ku munsi ashobora kwinjiza amafaranga ibihumbi bibiri na Magana atanu.

Niyibizi ati: “Mu bijyanye no kwinjiza amafaranga bibasha kwinjiza kuko iyo umuntu aje gucaginga asiga 100 ni ukuvuga ko iyo byagenze neza, nshobora gucaginga amatara 50 ni ukuvuga 5.000 mba ninjije ariko muri ayo bitanu mba naguzemo amanite ya 2.500 nkasagura 2500.”

Niyibizi acaginga amatara akoresheje power cycle.
Niyibizi acaginga amatara akoresheje power cycle.

Kugira ngo umuriro ujyemo, ushyiramo umuriro agomba kwicara ku giti bakoreye iyo mashini akamera nk’ugaramye yarangiza akanyonga nk’unyonga igare kugeza amatara atanu acomekwaho yuzuye. Bisa nk’ibigoye kuko bisaba imbaraga n’umwanya munini kugira ngo yuzure.

Icyakora abaturage bakoresha ayo matara basanga amafaranga babaca kugira ngo bayacaginge atari menshi, ikindi bashima ko ryabarinze indwara z’ubuhumekero bashoboraga guterwa n’imyotsi yavaga mu tutodowa bacanaga.

Ndongorimana Cyprien ukomoka mu Kagali ka Taba ho mu Murenge wa Gashenyi ati: “Ririya tara nabonye ari ryiza cyane kuko ridatera imyotsi nk’andi matara.Ubundi nagerageza utundi dutara n’amasitimu bigapfa buri munsi.”

“Biriya bw’ututodowa bigira imyotsi, ugasanga udutara twa NURU nta kintu turagutera ku mwotsi, nta ndwara dushobora kugutera kuko nta mwotsi kuba kugucumbira…” Uko ni ko undi muturage yakomeje avuga.

Umunyeshuri arimo gusubira mu masomo nijoro yifashishije urumuri rw'itara rya NURU.
Umunyeshuri arimo gusubira mu masomo nijoro yifashishije urumuri rw’itara rya NURU.

Bavuga kandi ko amatara ya NURU afasha abanyeshuri by’umwihariko kwiga neza bakarushaho gutsinda kuko babona umwanya wo gusubiramo amasomo nijoro.

Itara rya NURU ushobora kuritereka ku meza cyangwa ahandi hantu haringaniye, ushobora kuryomeka ku gikuta, kuryambara mu ijosi cyangwa mu gahanga cyangwa ukarimanika ku mugozi.

Umushinga NURU ukora ayo matara ukanayakwirakwiza mu baturage watangiye gukorera mu Karere ka Gakenke kuva mu Ntangiriro za kanama 2012.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 2 )

ko mbona bitoroshye ra! gusa ariko burya intore ntiganya ahubwo yishakira ibisubizo ndabona akorera amafaranga ndetse agahita anakora sport ingunga imwe, ariko ndabona abaturage bishimira ayo matara ahubwo bazayasakaze hose mu gihugu nahandi batarabona umuriro bajye bayifashisha

Kamana yanditse ku itariki ya: 29-12-2013  →  Musubize

ariko ikigihugu kirimo udushya kweli, ndabikunda bikanyura kabisa, utuntu bazadukwirakwize hose kuko nitwiza, kandi bagerageze tube twinshi nigiciro wenda niyo cyagabanyukaho 20 , nukuri uduhsya nkutu dukomeze duhangwe i do like this, ndatekerezaho igihe ariko ngo abanyeshuri biga ama applied sciences iki aricyo gihe cyabo ngo udushya twabo rugaragare.

matayo yanditse ku itariki ya: 29-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka