Gakenke: Abaturage barasabwa kwirinda guhora mu manza kuko zibatesha igihe cyo gukora
Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire arasaba abaturage kwirinda guhora basiragira mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye kubera imanza kuko bigira ingaruka zo gutakaza umwanya wo gukora imirimo yabo kugira ngo biteza imbere.
Ubwo yari mu Murenge wa Nemba mu karere ka Gakenke kuri uyu wa mbere tariki 18/03/2013 Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuvunyi yasobanuye ko ari byiza ko ibibazo by’abaturage bikemurirwa n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, ibyananiranye bigashakirwa ibisubizo ku karere kuko birinda abaturage guhora bagenda batakaza umwanya bagombaga gukoresha mu mirimo yo kwiteza imbere.
Mu magambo ye, Cyanzayire yagize ati: “icyo dushyize imbere ni uko ibibazo byanyu bwakemurwa n’inzego zibegereye: inzego z’abaturage, inzego z’ umudugudu, akagari n’umurenge, ibinaniranye bikagezwa ku karere.
Igihe kuri izo nzego bidashobotse, Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije n’izo nzego biteguye kubishakira ibisubizo. Impamvu…. ni kugira ngo mudata umwanya munini muzenguruka mu zindi nzego mwagakoresheje mu bikorwa byo kwiteza imbere.”
Zephyrin Bangananibamwe, umwe mu baturage bo mu murenge wa Nemba bagejeje ikibazo ku Muvunyi, yemeza ko amaze imyaka 14 aburana n’umwe mubo mu muryango we ngo ibyo byamutesheje igihe cyo kwikorera bimusubiza inyuma.

Ati: “Umubyeyi wanga umwana amuraga imanza. Ingaruka z’imanza zirakenesha kandi zitesha umutwe, ubu abandi bantu benshi barahinga ariko twe tuba turi mu manza ku karere, mu Ruhengeri, i Kigali…”.
Abaturage basabwe kandi guhanahana amakuru n’Urwego rw’Umuvunyi kuri ruswa n’akarengane bakoresheje umurongo utishyura w’i 199. Ngo abaturage bose nibanga gutanga ruswa bagura serivisi bemerwa ku buntu, ni bwo ruswa n’akarengane bicika burundu.
Ibibazo byagejejwe ku muvunyi ni iby’amasambu, amakimbirane yo mu miryango n’amafaranga bambuwe na rwiyemezamirimo bakoreye n’ibindi.
Iyi gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage bo mu Karere ka Gakenke izamara icyumweru, iri muri gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi rwo kuzenguruka uturere twose tw’igihugu rwumva ibibazo by’akarengane n’ibibazo byananiranye kugira ngo bikemurwe.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|