Gakenke: Abakozi mu mirenge bahinduwe imirenge bakoramo ku nyungu z’akazi

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 10 n’abandi bakozi bo mirenge n’utugari bahinduriwe imirenge bakoreragamo bajyanwa mu yindi mirenge kugira ngo barusheho gutanga umusaruro kurushaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo, kuri uyu wa gatatu tariki 12/02/2014, yatangarije Kigali Today ko barimo gutegura amabaruwa yo kubibamenyesha, akaba agomba kubageraho uyu munsi, nyuma y’iminsi itatu bagatangira akazi aho bashyizwe.

Abayobozi b’imirenge bahinduwe ku buryo bukurikira:

1. Gasasa Evergiste wari Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke wajyanwe mu Murenge wa Busengo.

2. Bisengimana Janvier wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busengo yimuriwe mu Murenge wa Gakenke.

3. Umuhoza Rwabukumba Mado wari Umuyobozi w’Umurenge wa Nemba yajyanwe mu Murenge wa Rushashi.

4. Gahire Gustave wari Umuyobozi w’Umurenge wa Rushashi yajyanwe mu Murenge wa Karambo.

5. Uwimana Phocas wayoboraga Umurenge wa Karambo yimuriwe mu Murenge wa Nemba.

6. Byiringiro Simeon wari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashenyi yagizwe Umuyobozi w’Umurenge wa Minazi.

7. Gatabazi Celestin wari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Minazi yagizwe Umuyobozi w’Umurenge wa Kamubuga.

8. Twagirayezu Bernard wayoboraga Umurenge wa Kamubuga yajyanwe mu Murenge wa Mugunga.

9. Hakizimana Juvenal wari umuyobozi w’Umurenge wa Mugunga yimuriwe mu Murenge wa Muzo.

10. Mungaruriye Fidele wayoboraga Umurenge wa Muzo yimuriwe mu Murenge wa Gashenyi.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo.

Ubuyobozi bw’akarere bwahinduye kandi imyanya abakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge bane, abacungamutungo babiri b’imirenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari batandatu n’abakozi bashinzwe iterambere mu tugari babiri.

Impamvu zatumye bashyirwa mu yindi mirenge ziratandukanye, ngo ariko zose zihuriza ku nyungu z’akazi; nk’umuyobozi w’akarere yakomeje abitangaza.

Ati: “Hari bamwe mu bakozi nk’uko itegeko ribitwemerera nka nyobozi tumvishe ko twabahindura; kubahindura ku bw’inyungu z’akazi, nk’uko nabivuze abantu bahindurwa ku bw’inyungu z’akazi kuko iyo umukozi agaragaraho amakosa …dukora evaluation yabona amanota ari munsi ya 70, umwaka washyira tukamuhagarika.”

Ngo bamwe bahinduwe kuko babisabye kugira ngo bakore hafi y’ingo zabo, abandi bahinduwe bakurikije ko bashobora gutanga umusaruro kurushaho, aha atanga urugero rw’abize ibijyanye n’ubuhinzi ko bakora neza nko mu mirenge yahujwemo ubutaka.

Yasabye abaturage kwakira neza abo bayobozi bashya bahawe bagafatanya nabo mu bikorwa binyuranye birimo gucunga umutekano n’iby’iterambere ryabo.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 6 )

Paterne niwe wagombye kuyobora Cyivuruga naho Kalisa arakabije.Kuva yava i Muzo,ntabwo ashoboye.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-04-2014  →  Musubize

Uwa Cyabingo se utarakura ku mwanya wa nyuma uyu murenge kuva wabaho kugeza ubu, ubwo ashoboye koko kuwuteza imbere?

Hakim yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

janja se byagenze bite?gtf wacu arambabaje!!

alias yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

Ni byiza cyane. hari ba gitifu bakubitaga abaturage bahinduwe ariko iyo miyoborere mibi irangire uyu munsi ahari ni nabyo byatumye bimurwa. Urugero Gasasa Evergiste.

baba yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

ubuyobozi bwa GAKENKE burasobanutse ni ngombwa ko iyo hari abakozi badatanga umusaruro bahindurirwa aho bakoreraga,ariko biramutse bikomeje bagombye guhagarikwa mu kazi

joseph yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

Kuki hari abatahinduwese

theogene yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka