Gakenke: Abakozi 2 bafunzwe bakekwaho kunyereza imisoro
Abakozi babiri bakorera umurenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke bakekwaho kunyereza imisoro y’Akarere no gukoresha inyandiko mpimbano.
Umusoresha w’imisoro witwa Cyiza Immaculée ukomoka mu Murenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi yatawe muri yombi tariki ya 06/03/2012 akekwaho kunyereza imisoro y’akarere.
Uwo mugore w’imyaka 34 ngo yahaga abasoreshwa inyemezamisoro yanditseho amafaranga menshi, ku nyemezamisoro zisigara ku karere akandikaho amafaranga makeya cyane ndetse n’impamvu yo kwakwa uwo musoro ku nyemezamusoro isigaye y’akarere idasa n’iyanditse ku nyemezamusoro y’uwishyuye. Ayo manyanga ngo yakoreshejwe mu bitabo nyemezamisoro icyenda ari byo bimaze gutahurwa.
Umwakirizi w’imisoro mu Murenge wa Gakenke, Uwamaliya Josephine ukomoka mu Murege wa Gakenke, Akarere ka Gakenke na we yaje gufungwa kuwa kane tariki 08/03/2012 nyuma yo kugaragaraho ubufatanyacyaha bwo gusibanganya ibimenyetso.
Uwamaliya w’imyaka 41 y’amavuko yashyizeho undi musoresha, anamuha ibitabo nyemezamisoro (Quittanciers) atangira kwandika abasoreshwa cyane cyane abacuruzi bo mu gasantere ka Gakenke mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Nk’umukozi ugengwa na kontaro (sous-contrat), Cyiza araregwa icyaha cy’ubuhemu no gukoresha inyandiko mpimbano.
Aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubuhemu, yahanishwa igihano cy’igifungo cyo kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga 20,000 cyangwa kimwe muri byo ukurikije ingingo ya 424 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.
Ashobora no guhanirwa gukoresha impapuro mpimbano. Mu gihe ahamwe n’icyo cyaha, yahabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu kugeza ku icumi n’ihazabu ry’amafaranga atarenga ibihumbi 100, nk’uko biteganwa n’ingingo ya 202 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.
Kubera ko Uwamaliya yari umukozi w’umurenge ugengwa n’amasezerano (sous-statut), akurikiranweho icyaha cy’inyerezamutungo n’ubufatanyacyaha mu gukoresha inyandiko mpimbano ukurikije uko amategeko abivuga.
Aramutse ahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, yahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’ imyaka itanu na makumyabiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50 ukurikije ingingo ya 220 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda ndetse n’igihano kijyanye n’inyandiko mpimbano.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|