Gakenke: Abafite ubumuga barasaba bagenzi babo kureka gusabiriza kuko ari ukwitesha agaciro
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Gakenke baganiriye na Kigali Today bavuga ko gusabiriza ari ukwitesha agaciro, bityo basaba bagenzi babo kubireka bagashaka icyo bakora cyabinjiriza amafaranga.
Abafite ubumuga butandukanye ubasanga ahantu hahurira abantu benshi nko muri Gare bazenguruka hirya hino ari ko bateze amaboko abagenzi bagira bati: “Wamfunguriye muntu w’Imana.”
Abo bantu bafite ubumuga ntibatangwa no ku isoko ndetse no ku miryango y’insengero za kiziliya bicaye bategereje uwo batakambira ngo abafungurire.
Bagenzi babo bagaragaza ko uwo muco wo gusabiriza utesha agaciro ababikora, inzira yo kubisohokamo ni ukwihangira akazi bakurikije ingingo z’umubiri bafite n’ubushobozi bashobora kubona.

Nakure Claudine afite akaguru kamwe akagendera ku mbago; yihangiye umurimo wo kudoda kandi abasha gutunga abana be babiri.
Agira ati: “Natangiye kudoda muri 1996, aho nadodeye mbona nta kibazo. Mfite abana babiri, umuhungu n’umukobwa, umwe afite imyaka 13, undi 7 nta bwaki bigeze barwara kandi nta muntu umfasha kubarera ninjye wirwariza kubera kudoda.”
Nakure washoboye kwibeshaho nta we ateze amaboko agira inama abafite ubumuga kwitabira imirimo yoroheje nko kuboha ibyibo, imisambi no gucuruza ibintu byoroheje nk’urusenda n’ibitungu kugira ngo babone imibereho.
Nsanzimana Jean Paul na we ufite ubumuga yunga mu rya mugenzi we asobanura ko hari imirimo myinshi abafite ubumuga bagombye gukora bitewe n’ingingo z’umubiri bafite aho gutora iperu ahantu hahurira abantu benshi ngo bagire icyo babafungurira.

Nsanzimana ati: “Abantu bafite ubumuga bagomba kwikuramo umuco wo gusabiriza, bakihangira imirimo bashingiye ku ngingo bafite. Niba umuntu afite amaboko abiri, amaguru afite ikibazo ashobora kwicara akaboha inkweto, uduseke niba abishoboye n’utundi turimo.”
Abafite ubumuga bakangurirwa kwibumbira mu makoperative kugira ngo bahuze imbaraga zabo bagire icyo bimarira. Ngendahayo Eric ukomoka mu Murenge wa Nemba ari mu bumvishe ibyiza byo gukorera uri koperative, ngo byatumye abona amafaranga ibihumbi 120 yaguze ikibanza, akarere kabona aho kamwubakira inzu.
Mu Karere ka Gakenke habarurwa amakoperative 25 agerageza gukora neza, koperative yo mu Murenge wa Rushashi ikaba yarabaye iya mbere mu Ntara y’Amajyaruguru mu makoperative y’abafite ubumuga akora neza; nk’uko Felecien Turatsinze, umukozi w’akarere ushinzwe abafite ubumuga.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Abafite ubumuga basabira muri Gare ya Nyabugogo nibafatirwe ingamba babangamira abagenzi. Banfunguriye ya buri sedonda turayirambiwe.
Ni byiza ko abafite ubumuga bahindura imyumvire kuko Leta y’u Rwanda idashobora gutera imbere hari igice cy’abanyarwanda cyasigaye inyuma.
Ni byiza ko abafite ubumuga bahindura imyumvire kuko Leta y’u Rwanda idashobora gutera imbere hari igice cy’abanyarwanda cyasigaye inyuma.