« Gahunda za Leta ntizagerwaho umugore atabigizemo uruhare» - Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe arasaba ko umugore n’umukobwa bahabwa umwanya muri gahunda za Leta kugira ngo zibashe kugerwaho. Yabisabye mu gikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe umugore cyabereye mu rwego rw’igihugu mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa kane tariki 05/04/2012.

Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi yasobanuye ko gukura mu bukene umugore n’umukobwa bisaba kumwongerera ubushobozi no kumuha umwanya muri gahunda za Leta.

Yagize ati « Guteza imbere ubushobozi bw’umugore n’umukobwa ni ukubaha umwanya muri gahunda nziza za Leta zo kwikura mu bukene harimo guhuza ubutaka no kongera ubushobozi, kandi ntabwo zagerwaho umugore atabigizemo uruhare. »

Minisitiri yavuze ko ikibazo cy’imirire mibi kizakemuka mbere y’uko uyu mwaka urangira, nk’uko byasabwe n’inama y’umushyikirano yateraniye mu Karere ka Bugesera mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu. Yijeje Akarere ka Gakenke inkunga ya Guverinoma mu kurwanya imirire mibi.

Mu Karere ka Gakenke habarurwaga abantu 613 bari bafite ikibazo cy’imirire mibi mu minsi ishize. Kubera ingamba zafashwe n’akarere ubu hasigaye abantu 108.

Abana nahawe amata n'imbuto mu rwego rwo kurwanya imirire mibi
Abana nahawe amata n’imbuto mu rwego rwo kurwanya imirire mibi

Muri uwo muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe umugore, abana bahawe amata n’imbuto, inka 290 zorojwe imiryango itishoboye n’inkoko 200 zihabwa abana muri gahunda bise « Gira inkoko mwana ».

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yagaragaje ko ikibazo cyo kutareba televisiyo n’umuriro udahagije mu karere bibadindiza mu iterambere.

Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi yijeje Abanyagakenke ko ikibazo cy’umuriro na televisiyo kizakemuka mu minsi ya vuba.

Akarere ka Gakenke kari mu turere dufite umuriro mukeya mu gihugu, aho ubarirwa ku kigereranyo cya 1%.

Ukwezi kwahariwe umugore kwari gufite insanganayamatsiko igira iti: « Turusheho kubaka ubushobozi bw’umugore n’umukobwa mu guteza imbere umuryango » kwatangiye tariki 08/03/2012.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ko turandura bwaki n’ibifitanye isano nayo mu Karere kacu, twibuka ko amagi afite intungamubiri hafi ya zose umwana akeneye ngo akure neza.

MBAGA Daniel yanditse ku itariki ya: 5-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka