Gahunda y’Intore mu Biruhuko iratangira kuri uyu wa Kabiri

Minisiteri zitandukanye ku bufatanye n’izindi nzego byateguriye abana n’urubyiruko bari mu biruhuko gahunda y’ibikorwa, amasomo n’imikino bazaba bahugiyemo, binasaba ubuyobozi bwa buri kagari kumenyesha abaturage aho izo gahunda zizajya zikorerwa, bikaba biteganyijwe ko iyo gahunda itangira kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022.

Muri iyo gahunda urubyiruko ruzaganirizwa, rukine ndetse runidagadure mu buryo butandukanye
Muri iyo gahunda urubyiruko ruzaganirizwa, rukine ndetse runidagadure mu buryo butandukanye

Abazitabira Gahunda y’Intore mu Biruhuko bashyizwe mu byiciro bitatu, birimo icy’abana bato bitwa ‘Imbuto’ bo mu mashuri abanza, abiga mu mashuri yisumbuye bitwa ‘Indirirarugamba’, ndetse n’abiga mu mashuri makuru na Kaminuza bitwa ‘Indahangarwa’.

Gahunda y’Intore mu Biruhuko iratangira kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022 ikazarangira ku itariki ya 08 Nzeri 2022, aho abana n’urubyiruko bazajya bayitabira buri wa Kabiri kuva saa tatu(9h00) kugera saa sita(12h00), ndetse na buri wa Kane kuva saa munani(14h00) kugera saa kumi n’imwe (17h00).

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE), ivuga ko iyi gahunda igamije gutoza abana n’urubyiruko bari mu biruhuko by’amashuri kurinda ubuzima bwabo, ndetse no gukunda Igihugu baharanira kwigira no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

MYCULTURE hamwe n’izindi nzego bivuga ko Gahunda y’Intore mu Biruhuko, izafasha abana n’urubyiruko kwirinda ingeso mbi no guteza imbere impano bifitemo, gusobanurirwa umuco, amateka n’indangagaciro by’u Rwanda.

Abatoza b’Intore bamaze guhabwa gahunda y’ibiganiro bizajya bitangwa, imikino izajya ikinwa y’umupira w’amaguru, uw’intoki n’imikino ‘njyarugamba’, imyidagaduro no kugaragaza impano z’imbyino gakondo, imigani, ibisakuzo, imivugo, ibihozo, ubuhanzi n’ubugeni.

Hazabaho n’imirimo itandukanye y’amaboko yo guhanga no gusana ibibuga by’imikino n’imyidagaduro, kubakira abatishoboye no kubaremera, gutera no kubungabunga amashyamba n’ibiti by’imbuto, kubaka no gusana ubwiherero, ndetse n’imirimo y’ubukorerabushake yo kwigisha gusoma no kwandika abatabizi.

Gahunda y’Intore mu Biruhuko yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE), Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Hari na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC), Inteko y’Umuco (RCHA), Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuryango Imbuto Foundation n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Itangazo ryahawe inzego zitandukanye rikomeza rigira riti “Gahunda y’Intore mu Biruhuko izabera mu turere twose ku rwego rw’Akagari, buri kagari kazahitamo aho iyo gahunda izajya ibera”.

Gahunda y’Intore mu Biruhuko mu mwaka wa 2022 ifite insanganyamatsiko igira iti “Ibiruhuko bifite intego, agaciro kanjye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka