Gahini: Abatishyura ibitaro babihombya miliyoni ebyiri buri kwezi
Abarwayi bavurwa n’Ibitaro bya Gahini i Kayonza ntibishyure ngo babishyira mu gihombo cy’amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri buri kwezi.
Igihombo giterwa n’abarwayi bavurwa ntibishyure ibitaro bimaze iminsi bivugwa mu bitaro byo hirya no hino mu Rwanda, Ibitaro bya Gahini byo mu Karere ka Kayonza bikaba ari bimwe mu byakunze guhura n’icyo kibazo nk’uko umuyobozi wa byo Dr. Alphonse Muvunyi abivuga.
Ati “Ku mpuzandengo dushobora kuba dutakaza miliyoni nk’ebyiri buri kwezi bitewe n’abo bantu bavurwa ntibishyurwe.”
Hari ibitaro byagiye bivugwaho gufunga abarwayi babuze ubwishyu bakabwirwa ko bazarekurwa ari uko bishyuye, nubwo hamwe na hamwe bagiye barekurwa nyuma y’uko bivuzwe mu itangazamakuru.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gahini, we avuga ko gufunga abarwayi atari cyo babona nk’igisubizo, ahubwo ngo bagerageza kwishyuza ibishoboka bizeye ko icyo kibazo kizageraho kigahinduka.
Ati “Twebwe amarembo yacu ahora afunguye nta n’urugi rubaho, turishyuza ibishoboka tukanizera ko ibi bintu bizahinduka, ariko bidahindutse twazagira ikibazo.”
Ibitaro bya Gahini ni bimwe mu bitaro bimaze igihe mu Rwanda kuko mu mwaka wa 2016 bizaba byizihiza isabukuru y’imyaka 90 bimaze bibayeho.
Bamwe mu babigana twavuganye bemeza ko uko iminsi ishira indi igataha bigerageza kunoza serivisi no kuzihutisha kabone nubwo bihura n’icyo gihombo cya buri kwezi, nk’uko Mukakibibi Jeannette na Nibagwire twasanze bivuza babidusobanuriye.
Nta muturage wambuye ibitaro twabashije kubona ubwo twateguraga iyi nkuru, ariko abo twavuganye batunga agatoki abatishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.
Dr. Muvunyi asaba abagana ibyo bitaro kugira umutima w’urukundo kuko iyo umuntu yambuye ibitaro aba ahemukiye uzakenera kwivuza nyuma ye.
Ibitaro bya Gahini ni bimwe mu bitaro byakira abarwayi benshi mu Burasirazuba, kuko uretse abo mu Karere ka Kayonza byakira n’abo mu tundi turere tw’igihugu ahanini kubera serivisi z’ubugororangingo bitanga.
Mu gihe ababigana bakomeza kubyambura byumvikana neza ko igihe cyazagera izo serivisi zikaba zahungabana nk’uko umuyobozi wa byo abivuga.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|