Gabiro: Hatashywe ku mugaragaro ikigo cy’inyigisho za gisirikare
Kuri uyu wa mbere tariki 12/08/2013, mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore, hatashywe ku mugaragaro ikigo kizajya gitanga amasomo ya gisirikare cyahawe izina rya “Gabiro Combat Training Center”.
Mu masamo azajya yigishirizwa muri iri shuli usibye aya gisirikare ngo bazajya banigishwa amasomo ajyanye n’imiyoborere ndetse n’iterambere.

Mu gihe iki kigo kigifungurwa ku ikubitiro kizatangirana n’abasirikare 95 barimo Abanyarwanda 75, ibindi bihugu bikazohereza batanu buri gihugu. Aya masomo azajya amara igihe kingana n’ibyumweru 12 ahwanye n’amezi atatu.
Iki kigo kizaba gihuriweho n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba uko ari bitanu; U Rwanda, Tanzaniya, Burundi, Kenya ndetse na Uganda, kikazaba gifite inshingano zo guhugura ingabo zituruka muri ibi bihugu.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango ubwo yafunguraga iri shuli, Minisitiri w’ingabo Gen. Kabarebe James wari umushyitsi mukuru, yavuze ko iki kigo kigomba kuba icyitegererezo mu Karere kose ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse no mu mahanga.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Nzabamwita Joseph, aganira n’abanyamakuru yavuze ko ikigo Gabiro Combat Training Center kizajya gitanga ubumenyi mu bya gisirikare ngo kuko iyo igirikare kitari ku rugamba kiba kiyubaka kandi kiyongerera n’ubumenyi.

Nzabamwita yagize ati: “Iri ni ishuli ry’icyitegererezo kandi twivuza ko ingabo zose zo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba zihuriza hamwe ubumenyi zifite biryo twese tukabusangira”.


Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
NANGE NDASHA KAGUKORERIGIHUGU NDASHAKA KUBINGABO
NIMWIREBERE NAMWE ITERAMBERE MU GISIRIKARE CYACU.HANYUMA ABABESHYA KO DUTORAGURA ABASIRIKARE TUBAJYANA MURI CONGO BARIBESHYA.NIBAREBE UKO BIMEZE.MURAKOZE