GSNDL ryituye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika

Ishuri Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes (GSNDL) rihererye mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango ryituye inyana eshatu, ebyiri muri zo zihabwa Ishuri ry’ubumenyi ryo mu Byimana, imwe ihabwa Urwunge rw’amashuri rw’i Bukomero.

Izi nyana zose zikomoka ku nka zatanzwe muri Gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida Paul Kagame, aho mu mwaka wa 2009 iri shuri ryahawe inka 10 kugira ngo zijye zikamirwa abanyeshuri, zikaba zaratumijwe mu gihugu cya Irlande.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, yashimiye Ubuyobozi bw’iri shuri uburyo bafashe neza inka bahawe bakaba bageze igihe cyo koroza ibindi bigo.

Inyana eshatu zikomoka ku nka Perezida Paul Kagame yoroje ishuri Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes de Byimana.
Inyana eshatu zikomoka ku nka Perezida Paul Kagame yoroje ishuri Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes de Byimana.

Umuyobozi w’akarere kandi yakomeje avuga ko kuba bituye izi nyana nziza za Firizone ari ikimenyetso cy’uko bamenye intego za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, bakaba bamwituye bagabira abaturanyi babo.

Akaba yemeza ko iki gikorwa kigiye gukomeza ubumwe n’ubufatanye hagati y’ayo mashuri uko ari atatu.

Umuyobozi w’akarere yasabye abayobozi b’ibigo byahawe inka kuzifata neza kugira ngo koko zibashe gukamirwa abanyeshuri baharererwa, kandi nabo baziture abandi.

Umuhango wo kwitura izi nka wabaye tariki 11/02/2013 wahuriranye n’uwo kwakira abanyeshuri bashya batangiye umwaka wa mbere n’uwa kane, ukaba warabimburiwe n’igitambo cya Misa yayobowe na Padiri ushinzwe amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi, Padiri Nsanzineza Janvier.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

notre dame ibe icyitegererezo cyibindi bigo

brando yanditse ku itariki ya: 13-02-2013  →  Musubize

Vive GSNDL

Flora yanditse ku itariki ya: 13-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka