G.S Mater Dei yatashye inyubako y’imyidagaduro ya miliyoni 132
Ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire Mater Dei ryegamiye kuri diyosezi Gatulika ya Butare riyoborwa n’ababikira bo mu muryango w’Abenebikira riherereye mu karere ka Nyanza ryatashye inzu mberabyombi yuzuye itwaye asaga miliyoni 132 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi nyubako ngo ije gukemura ibibazo bitandukanye bari bafite birimo kuba abanyeshuri bidagaduriraga aho barira kandi ari ibintu bitajyanye. Ngo kuba babonye aho kwigadagurira bagakorera inama ndetse bakabona naho bakirira abashyitsi baje babagana mu biganiro mpaka ndetse n’igihe habaye amarushanwa byabashimishije cyane.

Iyi nzu mberabyombi kandi izabyazwa umusaruro kuko izajya ikodeshwa n’abandi bantu bifuje gukoreramo inama, ubukwe n’ibindi nk’uko Sœur Umumararungu Marie Pelagie uyobora ishuli ryisumbuye rya G.S Mater Dei abivuga.
Uyu muhango wabaye tariki 15/03/2014 wabimburiwe n’igitambo cya Misa yayobowe na Musenyeri Filipo Rukamba uyobora Diyoseze Gatolika ya Butare yifatanya n’ubuyobozi bwa G.S Mater Dei mu gushimira Imana ku bw’ibyiza ikomeje kubagirira birimo ibikorwa by’iterambere.

Sœur Umumurarungu Marie Pélagie uyobora G.S Mater Dei yabwiye abari bitabiriye uyu muhango wo gufungura iyi nzu mberabyombi ko yuzuye abantu batandukanye babigizemo uruhare ndetse aboneraho n’umwanya wo kubashimira.
Uyu muyobozi w’ishuli yakomeje avuga ko mu mafaranga asaga miliyoni 132 yubaste iyi nzu mberabyombi harimo n’inguzanyo ya Banki ya Kigali (BK) nayo yashimiwe cyane muri uyu muhango ku bw’uruhare yagize kugira ngo ishobore kuzura kandi yujuje ibyangobwa byose.
Yagize ati : « Amafaranga yubatse iyi nyubako mubona harimo n’inguzanyo rwose bitandukanye n’ibyo mwibwira ko amafaranga yose avanwa i Roma ».

Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyoseze Gatorika ya Butare nawe yunzemo avuga ko abandi bayobozi b’ibigo by’amashuli bakwiye gufatira urugero rwiza ku ishuli rya Mater Dei bakisunga amabanki kugira ngo imishinga yabo igerweho.
Gasana Janvier akaba yari intumwa ya Minisiteri y’uburezi muri uyu muhango yavuze ko ibyo ishuli rya Mater Dei ryagezeho bishimishije mu burezi bufite ireme.

Yakomeje asobanurira ababyeyi bari muri uyu muhango gushyigikira uburezi bw’abana babo ngo kuko ari nk’umugozi w’inyabutatu. Ati : « Umubyeyi ntagomba guterera iyo ngo ubuyobozi bw’ishuli buzirwarize cyangwa mwarimu ahubwo bose bagonba gufatanya kugira ngo uburezi bufite ireme bugerweho.

Uyu muhango wo gutaha iyi nzu mberabyombi y’ishuli rya Mater Dei witabiriwe n’abihayimana ba kiliziya gatorika, ababyeyi baharera, inshuti z’iki kigo ndetse n’ubuyobozi butandukanye ku rwego rw’akarere ka Nyanza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza twifuzaga kubasamo umwanya mukigo muyoboye.
Nibyiza cyane
amagambo yandikw siko bayakor salle sikoreshw nanub baracyareber muvi mur ref reo nasab ko ibintu bivuzwe bikanandikwa babikurikiza
Kuberiki umuntu asaba ikigo àfíté amanota Mazima , Kandi badafité nabànyéshuri beñshi ariko bakakimwà mudukorere ubúvugizi
Uruhare rw’ibigo gaturika mu kurera ni ingirakamaro cyane iyo bo na Leta bafatanyije bitanga iterambere ry’abenegihugu(Rwanda).
Bakomerezaho.
Ifoto igaragaza inyubako se irihe? Umuyobozi w’ikigo se we basi ari he? Izo foto mwashyizeho sizo zari ingenzi kuruta izo ebyiri zibura.
Ese ubundi inyubako irihe?
Birababaje kubona nta foto igaragaza inyubako......
uburezi bwiza n’umurage mimena ku mwana wawe, iki kigo kiri mubigo bifite imyigishirize ihamye nuburere bunoze kubana,. ndizereko abana bahavuye basangiza abandi imico myiza bakura kuri iki kigo, tujye twibuka ko societe igira uruhare muguhindura imico yacu, kandi societe nitwe , aba bana bahavana imico myiza bagakwiye kuyisangiza abandi tugakomeze gushimangira umuco mwiza nyarwanda.
ni byiza cyane n;bandi barebeho kandi aba bihaye imana barakoze gukomeza kutwereka umutima wa kimuntu ari nako batwereka isura nziza