Forum y’urubyiruko Gatolika ya Kibungo izavugirwamo no kurwanya ibiyobyabwenge

Urubyiruko rugera ku 1200 ruvuye mu maparoisse yose agize diyosezi Gatolika ya Kibungo barahurira muri Paroisse ya Rukira muri forum izaberamo ibikorwa nko gusenga, gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kurutoza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Iri huriro riteganijwe gutangira kuri uyu wa 30/07/2013 muri paroisse gatorika ya Rukira rizaba n’umwanya wo gusabana no gufasha abatishoboye.

Perezida wa komisiyo y’urubyiruko muri Diyosezi ya Kibungo, Padiri César Bukakaza, yatangaje ko aba basore n’inkumi ngo bazaba basenga kandi banaganirizwa ku bintu bitandukanye harimo kwirinda ibiyobyabwenge.

Imananumucamanza Jean uyobora urubyiruko muri Diocese Gatulika ya Kibungo we arasaba abasore n’inkumi kuzitabira iri huriro kugira go bahavanemo imbaraga za roho n’izumubiri.

Urubyiruko rushyirwa mu majwi ko rugize umubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge ruramutse rwigishijwe neza ububi bwabyo bigaragara ko byatanga umusaruro wo kubireka ari rwinshi ndetse bikanacika.

Forum y’urubyiruko iherutse kuba yari yabereye muri Paroisse ya Mukarange ho muri diyosezi ya Kibungo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka