Fodey Security irinubira ko yahagaritswe burundu mu Rwanda

Nyuma y’aho Ministeri y’umutekano (MININTER) ifatiye icyemezo cyo guhagarika gukorera mu Rwanda, ikigo gicunga umutekano w’abantu n’ibintu cyitwa Fodey Security, mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize wa 2013; abayobozi b’icyo kigo bavuze ko batunguwe kandi ko barengana.

MININTER yahagaritse Fodey Security, ivuga ko yabitewe n’uko yari imaze kwakira abantu benshi binubira ko abarinzi bakorera icyo kigo bari bamenyereye gusiba cyangwa gusiga akazi kabo, bamwe ngo ari abajura, ndetse ko badafite ubushobozi bwo kurinda umutekano w’abantu n’ibintu mu buryo buhagije.

minisitiri w’umutekano, Musa Fazil harelimana, yatangaje ko mu byatumye Fodey Security ihagarikwa harimo no gukoresha abanyamahanga mu buryo butemewe. Fodey yasobanuye ko ko umunyamahanga yakoreshaga batazi aho yagiye ariko bakemera ko bamukoreheje.

Fodey ibihakana ivuga ko itigeze yumva abakiriya bayo binubira ko abarinzi ikoresha ari abajura, bataye akazi, basibye, cyangwa hari ubumenyi n’ibikoresho babura.

“Nta kirego twakiriye cy’umuntu wacu wibye, nta n’ubwo twishinja gusiba no kutaba ku kazi, kandi bigenze bityo byaba ari ikibazo kiri hagati ya Fodey n’abakiriya bayo; ntabwo byarinda iyo bigera kuri Ministiri kuko ni umuntu wo ku rwego rwo hejuru”, byasobanuwe n’ushinzwe amategeko muri Fodey, David Asiimwe.

Abayobozi ba Fodey Security, mu kiganiro n'abanyamakuru, bavuga ko barenganye.
Abayobozi ba Fodey Security, mu kiganiro n’abanyamakuru, bavuga ko barenganye.

Yongeraho ko habayeho kwibeshya ku ngingo ya 28 y’itegeko MININTER yashingiyeho ihagarika Fodey, akavuga ko Ministiri yari afite ububasha bwo guhagarika by’agateganyo ikigo bitewe n’impamvu zigaragara; ariko abanje kujya inama n’Umuyobozi mukuru wa Polisi; nabwo ngo babanje gushyiraho akanama kagizwe na Polisi, Ingabo n’Urwego rw’iperereza rwa NISS.

“Nyamara Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu yari yatugaragarije mbere yaho ku itariki ya 20/7/2012, ko nyuma yo gukora igenzura basanze Fodey Security yujuje ibisabwa. None se mbere yo guhagarika burundu iki ikigo, kuki iryo genzura ritabanje gukorwa?” Asiimwe.

Mu kiganiro Fodey Security yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 06/2/2014, yabajijwe ibijyanye n’abakozi bayo bagiye baregera inzego zitandukanye, bavuga ko umukoresha wabo yabaheraniye imishahara mu gihe kirenga amezi atanu; ariko Fodey yo yabihakanye.

Mme Ayan Ahmed, wungirije Umuyobozi wa Fodey yagize ati:“Twebwe dufite impapuro twishyuriyeho imishahara y’abakozi bose kuri banki, abatureze rero ni abaduteza urubwa; ese ubundi kuki bagiye kurega batatubwiye, cyangwa kuki abo baregeye batabitumenyesheje! Ndabasaba urutonde rw’abo bantu nimenyere ukuri guhari”.

“Kugeza ubu abantu bari hagati y’ibihumbi 17-18 bahabwaga akazi na Fodey Security bari mu bushomeri, bo n’imiryango yabo barashonje, ndetse bitewe no gutungurwa n’icyemezo kiduhagarika, nta nubwo twabishyuye imishahara yabo ya nyuma”, nk’uko Ayan Ahmed yongeraho.

Avuga ko bagitegereje guhabwa amafaranga n’abo bari basanzwe barindira umutekano, nabo bakabona kwishyura abakozi.
Fodey Security ivuga ko yahembaga abakozi bayo bose miliyoni zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Fodey ngo nta mwenda ifitiye ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro (RRA), kuko ngo cyatangiye no kurekura ibinyabiziga cyari cyafatiriye.
Fodey ngo nta mwenda ifitiye ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), kuko ngo cyatangiye no kurekura ibinyabiziga cyari cyafatiriye.

Abayobozi ba Fodey Security ngo baracyategereje igisubizo cya Ministiri w’Intebe kuri icyo kibazo cyo guhagarikwa burundu, hanyuma ngo bakamenya niba Fodey na MININTER bakiranurwa n’amategeko.

Fodey security ngo iyo iza kuba idakora neza yo na Intersec Security, “ntibyari guhabwa igihembo cyagenewe ibigo bigeza kuri miliyoni 100 z’amafaranga”. Iki gihembo ngo cyatanzwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) ku itariki ya mbere Ugushyingo mu mwaka ushize wa 2013, nk’uko Umuyobozi wungirije wa Fodey yakomeje asobanura.

Ikigo cya Fodey Security ni icy’abanya Somalia, kikaba gikorera muri icyo gihugu, muri Kenya, Tanzania, Burundi, hiyongereyeho u Rwanda cyari gisanzwe gikoreramo kuva mu mwaka wa 2000.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

sha murasetsa cyane , ubwo urumva wabura ikosa k umuyobozi wawe koko , polisi na ministiri urumva ari inde ufite ububasha , aho mwibutse gutanga 1/10 mu.....................

UMUGWANEZA Jeanne yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka