Filime ivuga ku ruhare rwa Kabuga muri Jenoside yasohotse

Filime yiswe World’s Most Wanted, ni uruhererekane rw’ibarankuru ku bantu batanu bashakishijwe kurusha abandi ku isi, bitewe n’ibikorwa by’ubwicanyi no guhohotera ikiremwamuntu, bateguraga bagashyira mu bikorwa mu bihugu byabo. Agace ka kabiri k’iyo filime, kagaruka kuri Kabuga Félicien, ukurikiranyweho gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi filime yasohotse tariki 05 Kanama 2020, ikoze ku buryo bworoshye kumva, ku bashaka kumenya neza ibikorwa byaranze Kabuga Félicien, mbere ya Jenoside, muri Jenoside na nyuma yayo. Hagiye hifashishwa bumwe mu buhamya bunyuranye bw’abarokotse Jenoside, bari bazi bimwe mu bikorwa bya Kabuga.

Harimo kandi na bamwe bagiye bakorana mu gutegura Jenoside, barimo Bemeriki Valerie wari umunyamakuru kuri RTLM, kuri ubu ufunzwe azira icyaha cya Jenoside. Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, hagaragaramo Dr Jean Damascène Bizimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, asobanura uruhare rwa Kabuga muri Jenoside.

Ambasaderi Pierre-Richard Prosper wari umushinjacyaha ukurikirana ibyaha byo kurema uduco dukora amabi, yahawe inshingano ku bijyanye no kurwanya ibyaha by’intambara kuva mu mwaka wa 2001, ari nabwo yahise ashyiraho inyigo yo guta muri yombi abantu bakomeye basize bakoze Jenoside mu Rwanda, bari hirya no hino ku isi. Izina Kabuga, ryagarukaga kenshi mu madosiye, nk’uko abyivugira muri iyi filime.

Amb. Pierre-Richard Prosper
Amb. Pierre-Richard Prosper

Amb. Richard, avuga ko nubwo yari amenyereye gufata abicanyi, kenshi agahura n’imirambo, atari yiteguye kubona nk’ibyo yabonye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Amb. Richard yavuze ko yashyizeho n’igihembo cya miliyoni 5 z’Amadolari ku muntu uzatuma Kabuga afatwa, akavuga kandi ko nta na rimwe yacitse intege ngo arekere aho gushakisha Kabuga.

Iyi filime igaragaza ibihugu byinshi Kabuga Félicien yagiye ahungiramo, nk’u Busuwisi, Congo Kinshasa na Kenya aho kenshi yakoreshaga impapuro mpimbano, akamara imyaka myinshi mu gihugu atuye asa nk’aho ntacyo yikanga, akingirwa ikibaba n’inzego z’ubuyobozi, kubera gukoresha amafaranga yari atunze.

Kabuga yinjiye mu Budage ku byangombwa bigaragaza ko ari Umunyatanzaniya
Kabuga yinjiye mu Budage ku byangombwa bigaragaza ko ari Umunyatanzaniya

Harimo kandi byinshi mu bimenyetso byerekana uruhare rwa Kabuga mu gutegura Jenoside, birimo uko yaguze imihoro yahawe Interahamwe, uko bashinze Radio ya RTLM ndetse akaba ari na we uyiha umurongo w’ibyo igomba kujya itangaza. Kabuga Félicien, agaragara asobanura ko RTLM ari Radiyo ivuga ukuri ariko ko itashimisha bose, kandi ko nta n’umwe uzatinyuka gufunga iyi Radiyo. Umuyobozi wageragezaga kuvuguruza Kabuga yaricwaga.

Urupapuro rugaragaza uko Kabuga yaguze imihoro yakoreshejwe mu kwica Abatutsi
Urupapuro rugaragaza uko Kabuga yaguze imihoro yakoreshejwe mu kwica Abatutsi

Ku musozo w’iyi filime mbarankuru bagaragaza mu mashusho ifatwa rya Kabuga Félicien i Paris mu Bufaransa, muri uyu mwaka wa 2020.

Uru ruhererekane kandi rugaragaza ibikorwa n’itabwa muri yombi ry’abandi bantu bashakishwa cyane ku isi, ari bo Ismael “El Mayo” Zambada Garcia wo muri Mexico, Umwongerezakazi Samantha Louise Lewthwaite, Umurusiya Semion Mogilevich ndetse na Matteo Messina Donaro ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani.

Netflix yashyize izi nkuru mu ndimi nyinshi zinyuranye, kuko igaragara mu Cyongereza, Igifaransa, Igitaliyani, Ikidage, … kugira ngo byorohereze benshi bazakenera kuyireba.

Gilbert Masengo, umwe mu barokotse utanga ubuhamya kuri Kabuga muri iyi filime
Gilbert Masengo, umwe mu barokotse utanga ubuhamya kuri Kabuga muri iyi filime
Jean Jacques Fontaine, umunyamakuru w'Umusuwisi wagiranye ikiganiro na Kabuga ubwo yari ari i Kinshasa
Jean Jacques Fontaine, umunyamakuru w’Umusuwisi wagiranye ikiganiro na Kabuga ubwo yari ari i Kinshasa
Umukobwa wa Kabuga, yamufashaga gusemura mu gifaransa ubwo yaganiraga n'umunyamakuru
Umukobwa wa Kabuga, yamufashaga gusemura mu gifaransa ubwo yaganiraga n’umunyamakuru
Bemeriki Valerie avuga ko abayobozi bakoze Jenoside benshi bakidegembya hanze
Bemeriki Valerie avuga ko abayobozi bakoze Jenoside benshi bakidegembya hanze
Iyi Filime igaragaza uburyo Interahamwe zashishikarizwaga kwica Abatutsi
Iyi Filime igaragaza uburyo Interahamwe zashishikarizwaga kwica Abatutsi
Amashusho agaragaza igikorwa cyo gufata Kabuga
Amashusho agaragaza igikorwa cyo gufata Kabuga
Asnières, agace Kabuga yafatiwemo
Asnières, agace Kabuga yafatiwemo
Muri iyi filime y'uruhererekane, agace kavugwamo Kabuga kari ku mwanya wa 2
Muri iyi filime y’uruhererekane, agace kavugwamo Kabuga kari ku mwanya wa 2
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka