FPR yungutse abanyamuryango 41 mu bitaro bya Kibogora

Abanyamuryango 41 ni bo barahiriye kuzaba indahemuka ku mahame y’umuryango FPR- Inkotanyi, mu bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke.

Uyu muhango wabereye mu bitaro bya Kibogora kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Mutarama 2015, imbere y’abanyamuryango ba FPR inkotanyi.

Barahiriye gukunda igihugu no kugikorera
Barahiriye gukunda igihugu no kugikorera

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora Dr Nsabimana Damien yasabye abakozi b’ibitaro bashya 41 barahiye kuri uyu munsi guhora bazirikana indahiro barahiriye imbere y’imbaga, abasaba gukunda igihugu cyabo , kwitangira abanyagihugu, bubahiriza amategeko y’igihugu, kujya no kugira abandi inama.

Yagize ati “Ni umugisha kuba tubonye abandi banyamuryango bashyashya mu muryango wacu wa FPR inkotanyi, abarahiye twabasabye ko bakwiye guhora bazirikana indahiro barahiye mu maso y’abandi, bihatira gukunda igihugu cyabo, bakakitangira kandi bakitangira n’abanyagihugu birinda amafuti kandi bakagirwa inama ndetse na bo bakazitanga”.

Nyirangezahayo Eugenie ni umuforomo mu bitaro bya Kibogora akaba ari umwe mu banyamuryango bashya barahiye, yavuze ko urukundo no gucengerwa n’amatwara ya FPR Inkotanyi ari byo byatumye afata icyemezo cyo kuwinjiramo akaba yiyemeje kuzafatanya n’abandi kubaka uyu muryango no kuwuteza imbere kurushaho.

Yagize ati “Nta muntu utakwishimira kuba muri FPR Inkotanyi, amaso araduha; ibyo tumaze kugeraho dufatanyije ni byinshi, ino aha nta muhanda twagiraga, kubona amatara byari bigoye cyane, igihugu kiratera imbere mu ngeri zose ku buryo bwihuse, numvise ntewe ishema no kwinjira muri uyu muryango ngo mfatanye n’abandi dukomeze gusigasira ibyo tumaze kugeraho”.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari benshi
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari benshi

Ibitaro bya Kibogora bifite abakozi bagera kuri 241, byari bisanzwe bifite abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera kuri 184 none bungutse abandi bayoboke bagera kuri 41.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twishimiye kwakira aba banyamuryango bashya mu muryango ubereye abanyarwanda RPF inkotanyi

kamukama yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka