FPR yahakanye ibivugwa ko Perezida Kagame aziyongeza manda

Ishyaka rya FPR-Inkotanyi riratangaza ko nta gahunda rifite yo guhindura Itegeko Nshinga cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose ngo rikunde riheshe Perezida Paul Kagame ikindi gihe cyo kuyobora nk’uko byakunzwe kwibazwa na benshi.

Mu kiganiro komiseri ushinzwe itangabutumwa n’itangazamakuru mu muryango FPR-Inkotanyi, Senateri Tito Rutaremara, yagiranye n’ikinyamakuru The Chronicles tariki 03/01/2012, yatangaje ko itegeko nshinga ridapfa guhinduka kuko ryaganiriweho rikanatorwa n’abaturage.

Senateri Rutaremara yagize ati “itegeko nshinga ryanditswe n’abaturage, rikaganirwaho n’abaturage, rigatorwa n’abaturage, rigakurikizwa n’abaturage, kugirango urihindure ni uko waba ufite impamvu ikomeye cyane”.

Senateri Rutaremara yasobanuye ko mu gihe manda yarangira igihugu kiri mu bibazo bikomeye nk’intambara bidashoboka ko habaho gutegura amatora icyo gihe birumvikana kuba yaba akomeje kuyobora.

Yakomeje abeshyuza abavuga ko ishyaka rye ryifashisha ishyaka PDI mu gushaka guhindura itegeko nshinga mu magambo akurikira: “hari bamwe bavuga ko twifashisha PDI mu guhindura itegeko nshinga. Ibyo si byo. FPR iyo ivuze ikintu iragikora kandi 99% kigerwaho, ntabwo dutinya. Ubwo twavugaga ko tugiye kwambuka tukabohora igihugu twarabikoze; twavuze ko twifuza guhindura imiyoborere mibi muri iki gihugu twarabikoze…; iyo twavuze ko tugiye gukora ikintu runaka by’ukuri turagikora kuko ntabwo duhishahisha”.

Mu minsi ishize, umuyobozi w’ishyaka PDI akaba na minisitiri w’umutekeno, sheikh Moussa Fadhil Harerimana, yavuze ko ishyaka rye ryari rifite icyifuzo cy’uko itegeko nshinga ryahinduka maze Perezida Kagame agakomeza kuyobora.

Senateri Rutaremara avuga ko ishyaka rye ridakeneye uwo ari wese wavuga mu izina ryaryo kuko rifite uburyo bwaryo bwo gushyiraho ingamba no kwifatira ibyemezo bihamye kuva ku rwego rw’umudugudu kugera mu gihugu hose.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka