FPR Inkotanyi irimo kugororera umusirikare wahoze muri EX-FAR watabaye abatutsi benshi muri Jenoside

Muri aya masaha y’igicamunsi, umuryango FPR Inkotanyi uri mu Karere ka Bugesera, aho wagiye gushimira ku mugaragaro umugabo witwa Ntampfura Silas wahoze afite ipeti rya caporal mu gisirikare cya Habyarimana (EX-FAR) gishinjwa uruhare nyamukuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Caporal Ntampfura Silas ngo yabaga mu Kigo cya Gisirikare cya Gako ubwo bagenzi be bari bahugiye mu kwica abatutsi bafatanyije n’abasivile b’interahamwe muri Jenoside.

Caporal Ntamfura Silas wahoze muri Ex-FAR n'umugore we.
Caporal Ntamfura Silas wahoze muri Ex-FAR n’umugore we.

We ngo yajyaga gushakisha abarimo guhigwa akabahungishiriza i Burundi ariko na we byaje kugera aho atangira guhigwa ngo yicwe biba ngombwa ko na we akiza amagara ye ahungira i Burundi.

Kubera ibi bikorwa by’indashyikirwa umuryango FPR Inkotanyi wiyemeje kumuha ishimwe, ibirori birimo kuba kuri iki gicamunsi.

Bamwe mu bayobozi muri FPR bitabiriye uwo muhango.
Bamwe mu bayobozi muri FPR bitabiriye uwo muhango.

Muri iki gikorwa, FPR Inkotanyi ihagarariwe na Commissaire Mwiza Esperence, waturutse i Kigali ku Bunyamabanga Bukuru bw’uyu muryango ari kumwe na Bayingana Aimable, ukuriye ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare, akaba ari n’umunyamuryango wa FPR.

Iyi nka n'iyayo ni zo yagororerewe.
Iyi nka n’iyayo ni zo yagororerewe.

Amakuru dukesha mugenzi wacu Egide Kayiranga urimo kudukurikiranira iyi nkuru avuga ko Caporal Ntampfura Silas yakijije abantu benshi na we atibuka umubare, bamwe muri bo ndetse baje kumutangira ubuhamya kuri ubwo butwari ntagereranywa yagize. FPR ikaba imaze kumugororera inka n’iyayo.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

koko ineza yiturwa iyindi,iyo ukoze ibyiza urabishimirwa.

Bagweneza yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

uyu caporale nabere abandi banyarwanda urugero. Imana nayo izamwiture.

Kanamugire yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

Ndabaramutsa cyane,

Ni ukuri abantu nk’aba nibo batuma isi ikiri isi ubundi izindi nkuru nyinshi ziba zigaragaza ko isi yakabaye yararimbutse.

Ndebera nawe guhungisha abantu, kutica, mbe gukora ibyakabaye ibikorwa bisanzwe muri kamere ya muntu byabaye ubutwari turata? Ni akumiro pe. NZARIRIMBA, NZABYINA, NZASEKA NSESUYE IGIHE IBI BIKORWA BIZABA BIRANGA UMUNTU USANZWE. ABASENGA MUMFASHE GUSABA KO ICYO GIHE KIZANSANGA NKIRIHO.
icyerekezo kimwe, twubake ubumuntu.

Beatrice UFITINGABIRE yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

Uwo ni umunyarwanda w’intwari kuko intwari ni iyitangira abandi ntabwo ari irimbura kiremwa muntu. Nanjye mba mukoze mu ntoki ambaye kure

Muhire yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Her wife Providence nawe ari mubo yahishe
GBU

dede yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Genda FPR waramamaye,aho ugeze hose bagukurira ingofero!

Manziyamwiza yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

yakoze neza cyane yanga ko ikiremwamuntu gipfa kandi ashyira ubuzima bwe mu kaga

jacques yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Yes iteka iyo ukora ibyiza, byanze bikunze birakugarukira Imana ikomeze iguhe umutima utabara, warakoze.

kk yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Yakoze igikorwa cyiza, abantu bose bakwiye kumufataho urugero. Umuntu wari mu ikipe ifite uburenganzira bwo kwica ariko akabona ko bidakwiye kwica utakoze icyaha, akagira umutima wa kimuntu, kandi azi ko ashobora kuhasiga ubuzima, ni uwo gushimirwa kbs.

iiu yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka